AGEZWEHO

  • Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti – Soma inkuru...
  • Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite – Soma inkuru...

Uko abakora mu mahoteli n'ubukerarugendo muri Rubavu biteguye inama ya CHOGM

Yanditswe May, 10 2022 19:06 PM | 150,148 Views



Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku mitwe y'intoki ngo u Rwanda rwakire inama ya CHOGM, abakora mu nzego z'amahoteli n'ubukerarugendo mu karere ka Rubavu, baravuga ko biteguye kwerekana isura nziza y' u Rwanda binyuze mu kwakirana urugwiro ababagana ariko by'umwihariko bigashimangirwa n'imitangire inoze ya serivisi.

Abafite amahoteli na za Resitora ziganjemo izikora ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu nka hamwe hakundwa gusurwa ku bwinshi n'abakerarugendo, bose bahamya ko imyiteguro yo kwakira inama ya CHOGM bayigeze kure .

Bemeza ko guhanga udushya bihereye mu mitangire ya serivisi kugeza ku mafunguro nta gushidikanya bizabera urwibutso, abashyitsi abazagenderera Rubavu.

Mu biganiro byahuje abakora mu nzego za serivisi, ubukerarugendo, amahoteli na Resitora, umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier yasabye abakora muri izi nzego n'abatuye Rubavu muri rusange gukora ibishoboka byose mu kugaragaza isura nziza y'u Rwanda himakazwa imitangire ya serivisi inoze ndetse n'isuku.

Harabura iminsi mike u Rwanda rukakira inama ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw icyongereza. 

Mu bihumbi byabazitabira iyi nama, Rubavu nk'agace k'ubukerarugendo, ntagushidikanya ko hari benshi bazifuza kugatembereramo basura ibyiza nyaburanga, ku isonga, ubukerarugendo bukorerwa ku kiyaga cya Kivu.


Didace Niyibizi



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti

Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifi

USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije gu

Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya

Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirw

Uturere umunani twabonye abayobozi bashya

Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene

Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama