Yanditswe Oct, 29 2021 11:01 AM | 83,365 Views
Hari abaturage bo mu Ntara y'Amajyepfo bizigamiye muri gahunda ya Ejo Heza, batangiye guhabwa amafaranga y'imperekeza n'impozamarira ku miryango y'abafite ababo bitabye Imana .
Aba baturage bavuga ko bibafasha mu guherekeza neza ababo ndetse bikanabarinda bimwe mu bibazo by'ubukene bikunze gukurikira ishyungura ry'uwitabye Imana.
Ubwo hatangizwaga gahunda y’ubwizigame y’igihe kirekire Ejo Heza mu mwaka wa 21018, ngo abaturage ntibayumvaga neza kuko hari abumvaga ko ari uburyo bwo kubarira amafaranga.
Nyuma y'igihe gito gahunda ya Ejo Heza itangiye, hari abaturage batangiye guhindura imyumvire batangira kwizigamira, kuri ubu bakaba bageze ku rwego rushimishije.
Ibi ni nabyo byatumye bamwe muri abo bizigamiye bakaza kugira ibyago byo gupfusha ababo, bahabwa amafaranga y'imperekeza n'impozamarira yo kubafata mu mugongo.
Baravuga ko bifasha uwagize ibyago mu guherekeza neza uwe witabye Imana.
Gatera Augustin wari uhagarariye Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'ubwiteganyirize RSSB, avuga ko gutanga aya mafaranga y'impozamarira bizamura icyizere abaturage bagirira leta kuri iyi gahunda bityo n'ubwitabire bukazamuka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Busabizwa Parfait avuga muri iyi ntara ubwizigame muri Ejo Heza butaraba bwiza ugereranyije n'umubare w'abayituye, agasaba ko habaho ubufatanye bw'inzego zose kugirango abantu bose babashe kwizigamira.
Mu ntara y'Amajyepfo abamaze kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza bagera ku bihumbi 450, aho bamaze kwizigama amafaranga asaga miliyari 4 z'amafaranga y'u Rwanda.
Ku rwego rw'igihugu Intara y'Amajyepfo iri ku mwanya wa kabiri mu bwizigame nyuma y’Intara y'Uburengerazuba iza ku mwanya wa mbere.
Jean Pierre Ndagijimana
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru