AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uko amabwiriza yo kwirinda COVID19 yubahiriza muri amwe mu mashuri

Yanditswe Nov, 16 2020 19:32 PM | 143,606 Views



Abanyeshuri n’abarezi babo bavuga ko nyuma y’igihe gito bamaze basubukuye amasomo bamaze kumenyera gushyira mu bikorwa amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya covid19.

Ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri na bwo buvuga ko bukora ibishoboka byose mu kwirinda iki cyorezo.

Kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 ku bigo by’amashuri utangira kubibona mu masaha ya mu gitondo aho abanyeshuri mbere yo kwinjira babanza gufatwa ibipimo by’umuriro; barangiza bagakomereza aho bakarabira buri wese ahana intera yabugenewe na mugenzi we.

Mu mashuri na ho abarimu baratanga amasomo bambaye udupfukamunwa; abanyeshuri na bo mu byo bakora byose batwambaye ibintu bavuga ko bamaze kumenyera.

Minisitiri w’uburezi Dr Uwamariya Valentine avuga ko muri rusange  ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19 zirimo gushyirwa mu bikorwa neza; n’ubwo hatabura imbogamizi hamwe na hamwe bitewe n’umwihariko waho.

Abayobozi b’amashuri bakomeje gusabwa gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19 kugira ngo hatazagira igikoma mu nkokora isubukurwa ry’amashuri.


Butare Léonard



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage