Yanditswe Oct, 24 2021 09:30 AM | 64,806 Views
Abaturage bamaze igihe baribumbiye mu makoperative
bishimira ko yabahinduriye ubuzima, kuko hari abatangiriye ku busa none ubu
bakaba bageze ku nyubako z'imiturirwa biyubakiye.
Mu 1998 Nshogoza Selemani ni umwe mu bantu bakoraga ubucuruzi mu buryo bw'akajagari ( abazwi nk'abazunguzayi).
Uyu mugabo avuga ko uburyo yakoraga, yahoraga mu nzira agenda ariko ubu amaze kugera ku rwego rwiza.
Ati “Uburyo nakoraga iduka ryanjye narigendanaga mu kiganza, ugiye kureba igishoro natangiriyeho gucuruza ntabwo cyageraga no ku bihumbi 30 ubuhamya ntanga ni uko mu kiganza naranguriragamo udutambaro two kwihanaguza nkarangura ibikwasi mbese utuntu ufata mu kiganza.”
Leta y'u Rwanda yashishikarije abaturage kujya mu makoperative kugira ngo bashobore guhuza imbaraga kandi bazamukire hamwe.
Nibwo Nshogoza hamwe na bagenzi 21 bishyize hamwe bashinga koperative, maze buri munyamurango atanga umusanzu w'ibihumbi 21.
“Tureba ibibazo twari turimo, tureba uburyo twari duteje umutekano muke ubuyobozi bw'igihugu turavuga tuti reka twumvire ubuyobozi dushakisha izina rijyanye n'ibyo twifuzaga kugeraho dusanga izina rya mbere ari ugukunda amahoro, iyo ufite amahoro byose birashoboka duhitamo kwitwa Inkundamahoro, inkundamahoro yavukiye ahantu twajyaga tujya kunywa Amata kuko kurya byo ntibyashobokaga kuko ntabwo wazunguza amafaranga ibihumbi 20 ngo nurangiza ujye muri restaurent kurya.”
Aho gukorera ni leta yahabaye kandi ku buntu, ingorofani 10 n'ibindi bikoresho.
Barakoze birakunda bagera ku rwego rwo kubaka inyubako zigeretse zifite agaciro ka miliyari 3 z'amafaranga y'u Rwanda, ubonye ifoto y'aho batangiriye Nyabugogo ahantu hari hahanamye ku mukingo ukabona n'inyubako zihari biragoye kubyemera utarabibayemo.
Nubwo batangiye ari abanyamuryango 21 baje kubona amaboko y'abandi banyamuryango babagannye ku buryo ubu bageze ku banyamuryango 200.
Aba ni nabo basanze bagomba kugendana n'icyerekezo cy'igihugu maze bubaka indi nyubako ndende ifite agaciro ka miliyari zirenga 11 aho umunyamuryango ufite umugabane w'amafaranga menshi ari miliyoni 700 ufite make akaba miliyoni 3.5.
Nshogoza ahamya ko inzozi zabo bazigezeho kuko inyubako bubatse ifite ubushobozi bwo kwakira abakora ubucuruzi buciriritse ibihumbi 2 n'abandi bacuruzi banini.
Ku rundi ruhande koperative ikora ibikorwa byo gutwara ibicuruzwa mu gihugu no hanze yacyo COCTRAMAVK, muri 2011 batangiye bafite imodoka imwe ya Hirigisi ubu bafite amakamyo arenga 60 arimo aya koperative n'aya banyamuryango ubwabo.
Gukorera mu mucyo ni kimwe mu byatumye iyi koperative ikomeza kugira urwunguko dore ko igeze ku mari nshingiro ya miliyoni 500 nk'uko perezida wayo Murangira Faziri abivuga.
Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe amakoperative, Prof. Harerimana Jean Bosco avuga ko umusaruro uva mu makoperative ugaragara, gusa ngo hakenewe kongera imbaraga mu micungire ihamye yayo.
Mu Rwanda hari amakoperative 10369, arimo abanyamuryango basaga miliyoni 5.3
Kwizera John Patrick
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru