Yanditswe Dec, 06 2021 15:00 PM | 24,419 Views
Mu gihe umwaka utaha mu Rwanda hazatangizwa ubuvuzi bwo guhanahana ingingo kubazikeneye, hari abaturage bemeza ko bizaborohera gutanga ingingo zabo z'umubiri zikaba zafasha abandi bazikeneye ndetse akaba ari ni ikintu bishimira ko kizagabanya ikiguzi cy'abajyaga kwivuriza mu mahanga.
Bamwe mu baturage bemeza ko n'igihe bazaba bitabye Imana nta kibazo babona, cy'uko izo ngingo zabo zanahabwa abazikeneye.
Impuguke z'abaganga zivuga ko mu ngingo z'umubiri zishobora gutangwa zikanakirwa n'abazikeneye zirimo impyiko, umwijima, imisokoro ndetse n'agahu ko mu jisho.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe ibirebana no gutanga amaraso mu kigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC, Dr. Muyombo Thomas avuga ko bumwe muri ubwo buvuzi harimo nubwo bw'utwo duhu tw'amaso buzatangira umwaka utaha.
Kuba mu Rwanda hagiye gutangizwa ubuvuzi bwo guhanahana ingingo zinyuranye z'umuburi, ni igikorwa cyishimiwe n'abaturage benshi.
Usibye kwifashishwa mu butabazi, izo ngingo z'abitabye Imana bazifashisha mu bushakashatsi, nkuko Dr. Hurbert Mushumba impuguke mubirebana na siyansi y'ibimenyetso n'isano mu maraso nawe yabisobanuye.
Muri Mata 2012 mu igazeti ya leta hasohotse iteka rya Minisitiri rigena ibikorwa bijyanye no gukuramo no gusimbura ingingo.
Iryo tegeko ryaje kuvugururwa muri 2018 ndetse n'uyu mwaka ryongeye kuvugururwa ku buryo umushinga w'iryo tegeko washyikirijwe inama y'abaminisitiri ukaba utegerejwe kwemezwa.
Mu biteganyijwe guhinduka, birimo ibijyanye n'imyaka y'abatanga ingingo ikava kuri 21 ikagera kuri 18 ndetse hakamenyekana uwishingira ikiguzi cy'ubuvuzi bw'uwatanze ingingo ze gufasha abandi.
Bosco Kwizera
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru