Yanditswe Oct, 25 2021 14:42 PM | 42,633 Views
Abaturage 480 bo mu miryango 32
biganjemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abagize uruhare
muri iyi Jenoside, batangaje ko amasomo yo muri gahunda ya Mvura nkuvure bari
bamazemo ibyumweru 15 yabagiriye akamaro, atuma bongera kunga ubumwe ku buryo
kuri ubu babanye neza mu miryango.
Ezekiel Mbonyinshuti wo mu karere ka Bugesera, yagize uruhare rwo kuyobora ibitero byasambanyaga abagore ndetse n’ubwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yaje gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’icyaha.
Naho Niyibizi Agnes umwe mubo Ezekiel Habinshuti yiciye umuryango, avuga ko yari afite umuryango w’abantu 20 bakaba barasigaye ari 4 gusa.
Aba baturage bombi bavuga ko babanaga umwe yishisha undi, ntawe ushobora kuba yafasha mugenzi we.
Nyuma yo guhabwa amasomo muri gahunda ya Mvura nkuvure igamije komora ibikomere no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge, baje gusabana imbabazi ndetse babanye neza.
Umuryango w’ivugabutumwa mu magereza mu Rwanda “Prison Fellowship Rwanda” niwo wagize uruhare runini mu gutanga amasomo no kunga iyi miryango y’abiciwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida w’uyu muryango, John Rucyahana avuga ko izi nyigisho batanga zifite akamaro gakomeye mu gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.
Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi niwo ugira uruhare mu gutera inkunga ibi bikorwa byo komora ibikomere abagizweho ingaruka n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi miryango isoje izi nyigisho yibumbiye mu matsinda, ikaba yashyikirijwe ibikoresho by’ubuvumvu byiganjemo imizinga ndetse n’ibigenga bya Pulastike by’amazi, byose bifite agaciro ka miliyoni zisaga eshanu.
Jean Paul Turatsinze
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru