AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Uko hirya no hino muri Kigali bafashe ingamba zo kwirinda Coronavirus

Yanditswe Mar, 06 2020 08:22 AM | 9,549 Views



Umuco wo gusuhuzanya abantu bahana ibiganza ndetse no guhana imisaya kuri hari abavuga ko batangiye kuwucikaho mu rwego rwo kwirinda virusi ya corona igenda ikwirakwira hirya no hino ku isi.

Inzobere z'abaganga zemeza ko ubu bwaba ari bumwe mu buryo bwo kuyikumira ko yagera kuri benshi.

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, hari benshi bamaze gusobanukirwa ububi bwa virusi ya corona ku buryo bafashe imyanzuro y'ibyo bakwirinda gukora birimo gusuhuzanya bahana ikiganza ndetse no kwirinda guhana imisaya.

Umuyobozi ushinzwe ishami rigenzura rikanarwanya indwara z'ibyorezo mu Rwego rushinzwe Ubuzima mu Rwanda RBC, Dr. José Nyamusore avuga ko kudahana umukono ari bumwe mu buryo bwiza bwo kwirinda iyi virusi.

Yagiz ati “Buriya uko ntashobora kuva mu rugo ntoze mu kanwa urugero, no gukaraba mu ntoki bibe umugambi ndetse dusuhuzanye duseka, tumwenyura n'urugwiro ariko tudakozanyaho ibiganza ibyo byo bizaturinda byinshi ibizwi n'ibitazwi. Abantu bafite inkorora, bitsamura bitsamure neza mu kinyabupfura badakojeje ibiganza byabo ku munwa cyangwa kumazuru bakoreshe hano ku nkokora.”

Uretse ibyo kwirinda guhana ibiganza abantu basuhuzanya, henshi mu bigo bitanga serivisi zinyuranye hari umuti uba uri aho abantu binjirira, bifashisha basukura intoki mbere yo kubyinjiramo.”

Umuvugizi w'Urugaga rw'abikorera mu Rwanda Ntagengerwa Theoneste yemeza ko abikorera bose bashishikarijwe kwirinda icyatuma iyi virusi igera mu Rwanda nko kujya kurangura mu bihugu irimo, kandi aho bacururiza hakabaho uburyo bwo kwisukura ku babagana.

Yagize ati “Icya mbere ni cyo kubwira abikorera ko bagomba kwirinda ko yanagera no mu Rwanda cyane cyane ko dufite nabajyaga kurangura cyane cyane nko mu bihugu yagiye igaragara ko irimo nko mu Bushinwa. Icyo twakoze ni uko twabashishikarije kwirinda kujyayo muri iki gihe bigaragara ko irimo kugaragara cyane kandi tukanabafasha kureba ahandi bakura ibindi bicuruzwa. Icya kabiri rero ni abaza gushaka serivisi mu bikorera na bo turimo kubashishikariza gukurikiza amabwiriza yatanzwe n'igihugu cyane cyane kugira uburyo bwo kwisukura cyangwa gusukura intoki ku buryo umuntu uje gusura ahantu cyangwa guhaha atagira ibyago byo kwandura yinjiye aho ahahira cyangwa aza gushaka serivisi.”

Mu bihugu abikorera bo mu Rwanda bateganya gushakiramo ibicuruzwa harimo Turkiya, kuko bendaga kujya mu Misiri hagaragarayo iyi ndwara bakabisubika.

Iyi virusi ya Corona yagaragaye bwa mbere mu Bushinwa mu mpera za 2019 ikaba imaze kugera hafi ku migabane yose y’isi.

Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira