Yanditswe Apr, 17 2022 10:44 AM | 20,956 Views
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), iravuga ko
ikomeje ibikorwa by'ubukangurambaga bugamije kurwanya no guhana abagira uruhare
mu gutera abangavu inda mu nkambi z'impunzi, ku rundi ruhande ariko ngo abahuye
n'iki kibazo bakomeza gukurikiranwa no gusubizwa mu mashuri.
Uwera Clarisse (izina ryahinduwe), kuri ubu afite imyaka 16 akaba aba mu nkambi y'impunzi ya Mahama, yatewe inda n'umusore wo muri iyo nkambi, aza gutoroka nkuko Uwera abivuga.
Birumvikana ko atari kubasha kwiga umwana akiri muto, gusa aho umwana atangiriye kugira icyo afata cyo kurya, nyina yasubiye mu ishuri ariko agafashwa n'ubuyobozi bw'ikigo kuza kumwose ku masaha yagenwe.
Nubwo yahuye n'iki kibazo kigatuma adindira, Uwera avuga ko atazacika intege kuko afite intego yo kwiga kugeza no mu mashuri makuru kugira ngo azabashe kugira ahazaza hafite intego.
Imiterere y'inkambi cyane cyane ku birebana n'ubucucike ndetse no kuba abana b'abakobwa bashobora gushukwa n'abantu bakuru, biri muri bimwe mu byongera umubare w'abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y'ubukure, na none ariko ngo gukomeza gukurikirana abafatiwe muri ibi byaha ni ikimwe mu byaca intege ababikoze.
Nubwo bigoye kumenya umubare w'abakobwa batewe inda batarageza imyaka y'ubukure hirya no hino mu nkambi z'impunzi kuko hari n'abashyingirwa bataruzuza imyaka, Vuganeza Andre ukuriye inkambi ya Mahama avuga ko abagera ku 150 bamaze gusubizwa mu mashuri.
Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange avuga ko bimwe mu bikorwa abakobwa batewe inda bakiri
bato bahabwa, harimo kwirinda ko bacikiriza amashuri, gukurikirana abana
bavutse ngo batagira ikibazo cy'imirire mibi no kwigisha ababyeyi nabo kandi
baba bakibarwa nk'abana ibigendanye n'ubuzima bw'imyororokere, uburenganzira
bwabo n'ibindi.
Ikibazo cy'abangavu baterwa inda zitateganijwe
cyakunze kugaragara ko cyibasiye umuryango nyarwanda muri rusange, gusa kuba
kigaragara no mu nkambi z'impunzi ni ibyerekana ubufatanye bukwiye gukorwa
n'inzego zinyuranye hagamijwe kwigisha abana b'abakobwa ubuzima
bw'imyororokere, kumenya uburenganzira bwabo no guhana abagaragaye muri ibi
byaha.
Jean Claude Mutuyeyezu
Ababyeyi bagana ibitaro bya Gakoma bishimiye ko byatangiye kuvugururwa
46 minutes
Soma inkuru
Umugaba w'Ingabo za Ghana mu ruzinduko mu Rwanda
Jul 05, 2022
Soma inkuru
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru