AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Uko ikoranabuhanga ryafashije abahuye n'ibibazo byo mu mutwe bitewe n'ingaruka za jenoside

Yanditswe May, 09 2021 20:46 PM | 32,702 Views



Umuryango uharanira amahoro no kurwanya jenoside, Never Again Rwanda n'Impuguke mu kwita ku bantu bagize ibibazo byo mu mutwe, ihungabana ndetse n'ibindi bikomere mbamutima, baremeza ko uburyo bwo gufasha abantu bahuye n'ibibazo byo mu mutwe bitewe n'ingaruka za jenoside yakorewe Abatutsi hifashishijwe ikoranabuhanga, bigenda bitanga umusaruro.

Gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga byatewe n’icyorezo cya  covid 19, kubera ko abantu batashoboraga guhura imbona nkubone.

Mbere y'uko icyorezo cya covid 19 cyaduka, abahuye n’ihungabana n'ibindi bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bitewe n'ingaruka za jenoside yakorewe Abatutsi, bafashirizwaga mu matsinda, kuri ubu birakorerwa kuri telefoni zigendanwa.

Umwe mu bafashijwe muri ubu buryo, yemeza ko bwamufashije gukira ibikomere yari afite, none ageze ku rwego gufasha abandi.

Ati “Nari mfite ikibazo cy'ihungabana gikomeye, narigungaga cyane bitewe n'ingaruka zimwe na zimwe za jenoside, ukumva nta muntu ushaka kuvugisha cyangwa ukumva abantu bose ari abagome, ariko never again yaradufashije biciye kuri telefoni.”

“Yagendaga iguhamagara gatatu mu cyumweru bitewe n’icyiro ugezemo, bakagenda badukurikirana umunsi ku wundi, ubu ndi mu cyiciro cy'abantu bakize bameze neza ahubwo bashobora no gufasha abandi.''

Uyu muryango uvuga ko kuva mu 2015 wafashije abantu babarirwa mu 1000, gukira ibikomere binyuze mu matsinda.

Umuyobozi ushinzwe gahunda yo kubaka amahoro muri uyu muryango, Debby Karemera yemeza ko kubera kwirinda covid19, guhera muri Kanama 2020 bamaze gufasha abantu barenga 200, binyujijwe mu ikoranabuhanga rya telefone.

Ati “Icyo twakoze twatangiye kubafasha mu buryo bw'ikoranabuhanga cyangwa dukoreresheje telephone, uburyo twabikoraga hari nimero eshatu  twashyize ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bashobora guhamagara bagahabwa serivise bakeneye ku bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe, twe tukagerageza uko twabaha igihe tukabahamagara kuri telefoni.”

Ubushakashatsi buheruka bwa Minisiteri y’Ubuzima bwo mu 2018, bwagaragaje ko agahinda gakabije mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi ari 35%, mu gihe mu banyarwanda muri rusange ari 11,9%. Naho ihungabana mu barokotse jenoside rikaba ari 27.9% mu gihe mu banyarwanda muri rusange ari 3.9%.


Bienvenue Redemptus




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira