Yanditswe Aug, 02 2020 10:10 AM | 24,146 Views
Hari abikorera mu Rwanda batangiye gukora ibikoresho by'ubwubatsi bivuye muri za plastike ziba zakoreshejwe rimwe zikajugunywa. Abatangiye kubyubakisha bemeza ko bikomeye kandi biramba ndetse bikanarengera ibidukikije.
COPEE ni imwe mu masosiyete asanzwe akusanya imyanda mu Mujyi wa Kigali ikajya kujugunywa. Iyi myanda iza ivangavanze bitewe n'aho yaturutse bigakomeza gutera ingorane mu kuyivangura ariko ku rundi ruhande abakora muri iyi sosiyete basobanura ko na byo bitanga andi mahirwe mu ishoramari.
Hashize umwaka iyi sosiyete itangije ubushakashatsi bwo kubyaza ibikoresho by'ubwubatsi bimwe mu bisanzwe bifatwa nk'imyanda itabora ni ukuvuga ibikoreshwa rimwe bikajugunywa byiganjemo plastike n'amacupa y'ibirahure. Ibi birahure n'amacupa bivanwamo ifu na yo ikurwamo umushongi ubyazwa bimwe mu bikoresho byubakishwa.
Uko bigaragarira amaso ubu bushakashatsi bwerekana ko haramutse habonetse ingano nyinshi y'ibikoresho bikozwe muri plastike, byabyazwamo ibikoresho byinshi by'ubwubatsi kandi bitangiza ibidukijije bityo ibifatwa nk'imyanda bikabyazwa ubundi bukungu.
Hari abatangiye kubakisha bimwe mu bikoresho by'ubwubatsi bikozwe muri plastike ndetse n'amacupa y'ibirahure; basobanura ko bizeye ko biramba igihe kirekire nk'uko bisobanurwa na Uwombonye Hirwa urimo kubakisha bimwe muri ibi bikoresho iwe.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) kivuga ko ikibazo cya plastike gihangayikishije isi muri rusange kubera kwangiza ibidukikije byaba ibiri ku butaka no mu mazi. Kuba hari imishinga inyuranye igamije kudatuma ibikoresho bikozwe muri plastiki bidakomeza kwandagara ngo ni indi ntambwe yo kubungababunga ibidukikije kandi ikaba n'ishoramari.
Inzego zifite aho zihuriye no kurwanya iyangirika ry'ikirere no kurengera ibidukikije zigaragaza ko buri mwaka toni zigera ku 8.8 za plastike zijugunywa; bikarangira zigeze no mu mazi y'inyanja ngari aho ibinyabuzima bigera kuri 80% byanduzwa n'iyi myanda; hari impungenge ko isi itagize icyo ikora mu myaka 50 iri imbere uburemere bw'imyanda ijugunywa mu mazi bwazaruta ubw'ibinyabuzima biyabamo harimo n'amafi.
Inkuru irambuye mu mashusho
Jean Claude MUTUYEYEZU
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru