Yanditswe Apr, 29 2020 21:30 PM | 29,613 Views
Nta kamyo kuri ubu yinjira mu Rwanda ngo uyitwaye akomeze mu gihugu imbere, na serivisi za gasutamo ziratangirwa ku mipaka ni nyuma y'iminsi ibiri hafashwe icyemezo cyo guhindura uburyo bw’imikorere ya za gasutamo mu rwego rwo gukurikiza ingamba zafashwe zo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19.
Daniel Martin, nyuma y'iminsi 3 atwaye ikamyo iturutse i Dar es Salaam muri Tanzania ageze mu bubiko bugari bw'ibicuruzwa buherereye mu bilometero 10 uvuye ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, iyi kamyo ayivuyemo maze ikorerwa ibisabwa byose birimo kuyimishaho umuti n'ibindi. Umunyarwanda Havugimana Jean Claude yiteguye kuyitwara akayigeza i Kigali arabanza kubahiriza ibisabwa n'inzego z'ubuzima birimo no kwisiga umuti mu ntoki wica udukoko dushobora gutera COVID - 19.
Aba bashoferi bombi bahuriza ku kuba izi mpinduka ari ingenzi mu guhangana na koronavirusi.
Daniel Martin ati "Ndabona ubu buryo ari bwiza cyane, nk'umuntu waza afite ubwandu iyo agumye hano biba byiza ntabukomezanye. Ni ikintu kiza cyane."
Imihini mishya itera amabavu, ni byo izi mpinduka hari abatarazumva neza.
Undi mushoferi ati "Guhinduranya imodoka ndumva birimo ikibazo, kuva mu modoka ukayiha undi kenshi usanga uwo uhaye imodoka nta bunyararibonye ayifiteho."
Kuri izi mpungenge, umuyobozi w'urugaga rw'abikorera mu Rwanda Robert Bafakulera arahumuriza abazifite ko hari ibiri gukorwa biza gutanga igisubizo.
Komiseri wa Gasutamo, Rosine Uwamariya avuga ko imirimo yo gutanga serivisi za Gasutamo ikomeje kandi zigenda neza ku buryo bazibonamo igisubizo mu guhangana n'ikwirakwira rya coronavirus.
Iki cyanya cyahariwe gutanga serivisi za gasutamo ku bicuruzwa byinjirira ku mupaka wa Rusumo kingana na hegitari 4.9 gifite ubushobozi bwo kwakira ikamyo 100 icya rimwe, ku munsi bashobora guha serivisi ikamyo ziri hagati ya 200 na 250.
Paul RUTIKANGA
Amafoto: Bienvenue MBARUSHIMANA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru