AGEZWEHO

  • Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti – Soma inkuru...
  • Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite – Soma inkuru...

Ikoranabuhanga rikomeje kuba igisubizo mu guteza imbere ubucuruzi

Yanditswe Nov, 05 2022 13:32 PM | 111,697 Views



Bamwe mu bakoresha ikoranabuhanga mu kugura no kwishyura ibicuruzwa bishimira ko batagikora ingendo bajya guhaha ibyo bakeneye ahubwo bibasanga mu rugo.

Telefone iragenda ihindura ibintu byinshi mu buzima bw'abantu. Uretse kuyihamagaza, ubu ushobora kuba uri mu rugo ugatumiza icyo ushaka kikakugeraho mu gihe ushaka. 

Yifashishije moto, Sibomana Desiré ashyiriye Nishimwe Créole gaze yaguze yifashishije application iri muri telefone ye. Nishimwe na bagenzi be bakoresha iri koranabuhanga bishimira inyungu ziri mu gukoresha ikoranabuhanga. 

Ati "Tuvuge niba ukoresha ibiro 12 bya gaze ukaba wabigura ku bihumbi 18 iyo ukoresheje iyi app usanga havaho 1000 cyose umuntu wese muri iki gihe aba yifuza ibintu nk'ibyo, Taransiporo iba irimo ugasanga amafaranga aragabanuka kandi bakakuzanira gaze ku gihe."

Gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi byatumye ubucuruzi bwa bamwe bwaguka.

Uwiringiyinana Desiré uyobora iduka ryitwa Home Gas Rwanda ati "Ndibuka natangiranye amacupa 5 ariko ubu tugeze ahantu dupakira toni zigera kuri 5 bitewe n'ikoranabuhanga, mu korohereza abakiriya byatumye umubare wabo wiyongera. Mu buryo bw'imibare twari dufite abakiriya batarenze 3 batugurira buri munsi ariko bitewe n'ikoranabuhanga dufite abakiriya biyandikishije kuri app barenga ibihumbi 6 ubu ku munsi tuba dufite abakiriya bari hagati ya 20 na 30 bagura buri munsi."

Mutoni Gloria we ni umuyobozi w'ikigo cya Biuty gitanga serivisi z'ubwiza by'umwihariko ku bagore. 

Ati "Twaravuze tuti ni gute ibi bikorwa by'ingenzi [kuko abagore bose bakunda gusa neza], ni gute twabibegereza mu rugo mu buryo bwihuse, gukora kuri telefone yawe mu minota 5 ibindi byose tukabikugezaho."

Abaguzi bavuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu guhaha bituma badatakaza umwanya.

Izi application zifashishwa mu ikoranabuhanga inyinshi zikorwa n'urubyiruko mu rwego rwo kwihangira imirimo. Iraguha Destin akuriye ikigo cya Quarks Group gikora software na application zitandukanye.

"Bidufasha guhanga imirimo kuko hakenerwa abakozi bo gukora izo software zitandukanye bikadufasha natwe kugira ubuzima. Urabona natwe turi urubyiruko kuba wakwihangira umurimo ukagira Imana ukakirwa neza uba ubona ko ari ibintu bifite ejo hazaza."

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Goldon Kalema avuga ko ubu hari politike igamije gutuma abaturage benshi batunga telefone, by'umwihariko smartphones.

Ati "Uyu munsi tuvuga ko dufite abaturage mu Rwanda barenga 82% batunze telefone ariko usanga muri abo iza smart ari nke ndetse ntizirenga na miriyoni 3 kimwe mu byo iyo politiki izana ni ukureba, ni gute umuturage yakoroherezwa kuba yatunga iyo telefone, ni gute yahabwa telefone akishyura mu byiciro umwaka cyangwa imyaka 2, ni gute ama banki sosiyete z'abikorera ni gute zaza zigashyiraho ubucuruzi bufasha abaturage kubona telefone."

Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Innovation ivuga kandi ko muri gahunda ya Connect Rwanda abaturage basaga ibihumbi 26 bo mu bice bitandukanye by'igihugu bahawe telefone zigezweho. 


KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti

Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifi

USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije gu

Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya

Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirw

Uturere umunani twabonye abayobozi bashya

Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene

Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama