AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Uko u Rwanda rwiyubatse, nyuma y'imyaka 25 habaye Jenoside

Yanditswe Apr, 09 2019 18:21 PM | 7,683 Views



Nyuma y’imyaka 25 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi  Abanyarwanda n’abanyamahanga barugenda bagaragaza ko batangazwa n’impinduka zarubayemo mu birebana n’iterambere kuko rwiyubatse ruhereye ku busa, ibifatwa nk’inkingi ihamye ku iterambere ry’ahazaza harwo.

Jenoside yakorewe abatutsi yarangiye u Rwanda rugaragarira benshi nk’igihugu cyazahaye, ibyo bita 'failed state' mu rurimi rw'Icyongereza.

Ubukungu bwarwo bwari ku gipimo kirenga 50% munsi ya zero. Kwiyubaka kw’igihugu byajyanye no kwiyubaka kw’abagituye.

Abarokotse Jenoside, bamwe ntibiyumvishaga ko kubaho bigishoboka, kubera uruhuri rw'ibibazo rurimo ibikomere byo ku mubiri no ku mutima ndetse no kuba barasigaye iheruheru. Karamba Emmanuel uwarokotse jenoside w'imyaka 57 y'amavuko, avuga ko kwiyubaka bitari byoroshye. Abihuriyeho na Mukabyagaju Marie Grace, ugaragaza ko kwiyubaka byahereye ku ihumure ryari mu gihugu.

Kuri Dr. Usta kayitesi Umukuru w’agateganyo w'Urwego rw'Imiyoborere RGB, impinduramatwara mu Rwanda rwa nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, yahereye ku kubanza gusobanukirwa ibibazo byari bihari no kubishakira umuti unogeye Abanyarwanda

Mu kuvugutira umuti ibibazo, harimo no guca umuco wo kudahana bihereye ku bakoze jenoside. Hatekerejwe ubutabera bwunga bwanyuze mu nkiko gacaca zaciye imanza zikabakaba miliyoni 2 mu gihe cy’imyaka 10 uhereye mu 2002.

Ubu butabera bwajyanye no kubabarira abasabye imbabazi abo bahekuye, ibintu Perezida wa republika Paul Kagame ashimira abarokotse jenoside.

Mu myaka 25 binyuze muri Gahunda y’imbaturabukungu, icyerekezo 2020, n’izindi ngamba z’iterambere abaturage babarirwa muri 40% bavuye mu bukene ndetse abasaga miliyoni bava mu bukene bukabije, n’icyizere cyo kubaho ku munyarwanda kiva ku myaka 29.1 mu ntangiriro z'umwaka w'1990, kuri ubu kikaba kigeze hafi ku myaka 68.

Ni mu gihe kandi amafaranga yinjizwaga n'umunyarwanda ku mwaka yavuye ku madorali 146 mu myaka 25 ishize akagera kuri 774 muri 2017.


Muri uku kwiyubakwa kw’u Rwanda, koroshya ishoramari byahawe umwanya wihariye kuko ku rutonde rwa banki y'Isi ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa 29 ku Isi n'uwa 2 muri Africa. N’ishoramari imbere mu gihugu ryaragutse ndetse urubyiruko n’abagore bararyitabira. Kevine MUSABIMANA, jenoside yakorewe abatutsi yahagaritswe afite imyaka 2 gusa, naho ZIGAMA Protais we jenoside yarangiye afite imyaka 6.

U Rwanda kandi ruri ku mwanya wa 2 mu bihugu bya Afrika bifite umutekano ku rutonde rwa Gallup Global Report 2018, rukaba mu bihugu 5 bya mbere ku Isi bibereye umugore, ndetse no ku mwanya wa 7 mu kugira guverinoma ikora neza ku rutonde rw'ihuriro mpuzamahanga ku bukungu, WEF. Mu mwaka w’2007, George W. Bush, wari Perezida wa USA ubwo yazaga gutaha ambasade y’igihugu cye i Kigali, yabonye umwihariko mu miyoborere y’u Rwanda:

Minisitiri w'Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, we wasuye u Rwanda mu 2016, yasanze iyi miyoborere y’u Rwanda yarajyanye no kudacogora kw'abanyarwanda.

Inzira yo kwiyubaka u Rwanda rwanyuzemo yaruganishije ku kuba icyitegererezo n’ishema ku bindi bihugu. Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta tariki 11 z'ukwezi gushize ubwo yari mu Rwanda, yabigarutseho. 

Yagize ati "Mu by'ukuri dutewe ishema n'uburyo u Rwanda rwahagurutse nk'igihugu cyari cyarashegeshwe bikomeye n'ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk'igihugu cyari cyarashegeshwe, ariko ubu kikaba ari imwe mu nyenyeri zimurika ku mugabane wa Afrika mu gihe gito nk'iki."

Ibyagezweho mu myaka 25 ishize si bike, cyakora kuri ubu u Rwanda rufite icyerekezo gishya kigera mu 2050.

Perezida Paul Kagame yemeza ko kukigeraho bisaba gukora mu buryo budasanzwe.

Bimwe mu byagejeje u Rwanda aho ruhagaze kuri ubu, harimo kugira ubuyobozi bureba kure, kwegereza abaturage ubuyobozi bakanagira uruhare mu miyoborere, politiki idaheza mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu, gahunda zihariye zo kwishakamo ibisubizo, guteza imbere ishoramari, ubukerarugendo, ikoranabuhanga no gushyira hamwe kw'abanyarwanda muri rusange.


Inkuru ya Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura