Yanditswe Sep, 26 2022 19:18 PM | 103,293 Views
Inzego zishinzwe ibijyanye n’ishoramali hagati y’u Rwanda na Uganda, ziremeza ko ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bukomeje kuzanzamuka nyuma y’uko ibintu bisubiye mu buryo hagati y’ibihugu ndetse na nyuma yuko icyorezo cya Covid-19 gitangiye kugenza make.
Abakora ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bo bemeza ko
hagikenewe gushyirwamo imbaraga kugirango ibintu bisubire nkuko byahoze mbere.
Abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bavuga ko ubuhahirane hagati y'u Rwanda na Uganda bugenda bwongera kuzamuka, buganisha ku rwego bwahozeho nubwo ngo hakiri ibigomba kunozwa.
Ministiri w’ubucuruzi n'inganda, Dr. Ngabitsinze Jean Chrisostome avuga ko umubare w'abarimo gusaba impushya zo gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka yombi ugenda wiyongera bikaba kimwe mu byashingirwaho hemezwa ko ubu buhahirane bugenda bwiyongera.
Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, Bizimana Pascal Ruganintwari nawe yemeza ko uretse ibindi bibazo ariko n’icyorezo cya Covid-19 cyari cyadindije ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.
Komiseri mukuru ushinzwe imisoro n’amahoro muri RRA yatangaje ko kuva batangira ubuhahirane ibiva mu Rwanda bijya muri Uganda bifite agaciro gakabakaba muri million 400, naho ibiva muri Uganda byinjira mu Rwanda bihagaze agaciro ka miliyali 15 .
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru