AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Uko ubuhinzi bwa makadamiya bwateje imbere abahinzi b’i Karongi

Yanditswe Sep, 22 2020 10:10 AM | 45,620 Views



Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Karongi batejwe imbere n'igihingwa ngengabukungu cya makadamiya gikorwamo chocolat, biscuit n'ibindi, bavuga ko nubwo ari igihingwa cyera hagati y'imyaka 4-5, ariko gitanga umusaruro mwinshi kandi ushakishwa ku isoko mpuzamahanga.

Ku muhanda Karongi-Rusizi, iyo ugeze mu Kagari ka Kagabiro mu Murenge wa Mubuga, hari  umusozi uhanamiye uwo muhanda, uteyeho ibiti bya makadamiya ku buso burenga hegitari 25.

Ni ubuhinzi bukorwa na Ndagijimana Nicolas uvuka muri aka gace, akaba amaze imyaka 14 ahinga Makadamia.

Yagize ati “Makadamiya bwa mbere yamamazwa mu Rwanda kugira ngo ihingwe, rero nifashishije aho nagiye mbibona  nko mu Buhinde, muri Sri Lanka, nasanze ari igiti batera ku buso bunini  kigatanga umusaruro kigatanga n'inyungu nyinshi, n ibwo naje kuko twari dufite pepiniere hariya ku muyumbu nanjye ntangira gushaka kuzitera  nshaka imirima nyihinga ku buso hafi hectare 60.”

Ndagijimana Nicolas avuga ko yakomeje kwagura ubu buhinzi, ubu akaba ahinga makadamiya ku buso burenga Hectare 60.

Hafi y'iyo mirima ye, yahashyize ikusanyirizo ry'uwo musaruro, kugira ngo imodoka ziba zaje kuwufata, ziwujyane i Kigali mu nganda ziwutunganya zikawukuramo inzoga za likeri, biscuit, ubunyobwa n'ibindi biribwa.

Kuri ubu uyu muhinzi wa makadamia avuga ko urwego agezeho asarura buri munsi, ku buryo ku kwezi mu gihe cy'izuba ashobora kubona toni umunani, na ho mu gihe cy'imvura akabona toni eshatu n'igice. Ni mu gihe toni imwe ayigurisha agera kuri miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.

Ati “Ni ikintu navuga ntagereranwa umusaruro wacyo ntugereranwa, niba ariko wenda ari byo ndimo, wenda hari abandi bajya mu bundi buhinzi bukabahira, ariko njyewe makadamiya  ni yo ndebye itanga umusaruro,itanga ubutunzi ntagereranwa, kuko nta mbogamizi, imbogamizi nta yo pe iyo wabwitayeho ukabishobora, kuko isoko rirahari kandi ntirihindagurika, kuko ikilo kiguma hagati y'ibihumbi 1800-2000, umuhinzi muto  ni 1800, umukuru bamuha amafaranga 2000.”

Ubu buhinzi bwa makadamia, bwatumye Ndagijimana Nicolas aha akazi abaturage bagera ku 150.

Itangishatse Francois umwe muri bo avuga ko ubu buhinzi bumaze kumugeza ku rwego rushimishije.

Ati “Nabashije kubonamo ikibanza, ndacyubaka inzu nziza igezweho, ikindi maze kubonaho na makadamiya maze kuzigeraho ngenda nzitera, kuko ntabwo waba ukora muri ibi ubona ko bifite akamaro ngo wicare, ndikugenda ngura ubutaka bwo kubihingaho.”

 Bitewe n'uburyo iki gihingwa ngengabukungu cya makadamia gishakishwa cyane ku isoko mpuzamahanga, byatumye abatuye Umurenge wa Mubuga bitabira kugihinga bibafasha no guhangana n'ubushomeri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu murenge NtakirutimanA Gaspard ati “Bityo usanga ikibazo cy'ubushomeri kigenda kigabanuka kuko abaturage bagenda babonamo akazi kabinjiriza amafaranga,bakabasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza bakanarihira abana amashuri.”

Igihingwa cya Makadamiya gitangira gutanga umusaruro nyuma y'imyaka ine gihinzwe. Abahinzi bacyo bavuga ko igiti kimwe gishobora kumara imyaka igera ku 100 gitanga umusaruro.


Fredy RUTERANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura