Yanditswe Apr, 15 2022 17:18 PM | 22,210 Views
Mu gihe Abakristu Gatorika ku isi yose bitegura kwizihiza umunsi mukuru wa pasika, Arikiyepiskopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda asobanura ko nubwo umwami Yezu Kristu yababajwe cyane mbere yo kubambwa ku musaraba, ngo Kiliziya yishimira ko ataheranywe n'urupfu.
Abakristu Gatorika bavuga ko uwa atanu mutagatifu ari ngombwa kuwuzirikana kuko ukwemera kwa kiliziya gatorika gushingiye ku rupfu n'izuka rya Yezu Kristu.
Mu Mujyi wa Kigali umuhango wo kuzirikana ububabare bwa Yezu, waranzwe no gukora inzira y'umusaraba aho abakristu gatorika bayikoreye ku musozi wa Jali mu rwego rwo kwibuka urugendo rwo kubabazwa Yezu yakoze mbere y'uko abambwa ku musaraba.
Mukambonera Godeliva amaze imyaka 15 yikurikiranya adasiba kuza gukorera inzira y'umusaraba kuri uyu musozi, asobanura ko azi neza impamvu yo kuzirikana ububabare bwa Yezu mbere y'urupfu rwe.
Umunsi w'uwa Gatanu mutagatifu uri mu ikomeye kiliziya gatolika yizihiza, mu bihugu byinshi harimo n'u Rwanda hatangwa ikiruhuko ku bakozi banyuranye.
Bamwe mu bakristu basanga ari ngombwa ko ubu bubababare bukwiye gutanga ubutumwa bwo kwicisha bugufi no kongera urukundo mu bantu kuko ari rwo Yezu asaba abatuye isi.
Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda wayoboye ibikorwa by'inzira y'umusaraba ku musozi wa Jali yibukije ko ububababare n'urupfu rwa Yezu byabanjirijwe n'urugendo yakoze, mbere yo kwicwa ari yo mpamvu kiliziya yisanisha nawe ariko nanone ikishimira ko ataheranywe n'urupfu burundu, ari byo byishimo bya pasika izizihizwa kur iki cyumweru.
Usibye inzira y'umusaraba yo ku wa Gatanu
mutagatifu ikorwa n'abakristu Gatolika hazirikanwa ububabare bwa Yezu, mu masaha y'igicamunsi ibimenyetso bitagatifu
nk'amashusho imisaraba n'ibindi bikurwa mu kiliziya cyangwa bigatwikirwa, nta misa
iba iteganijwe ku wa gatanu mutagatifu muri rusange kiliziya z'isi yose uyu akaba ari wo munsi rukumbi hadakorwa
misa.
Jean Claude Mutuyeyezu
Ababyeyi bagana ibitaro bya Gakoma bishimiye ko byatangiye kuvugururwa
28 minutes
Soma inkuru
Umugaba w'Ingabo za Ghana mu ruzinduko mu Rwanda
Jul 05, 2022
Soma inkuru
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru