AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Umubare munini w'urubyiruko ni izingiro ryo guhindura urwego rw'ubuhinzi- PM Ngirente

Yanditswe Sep, 09 2020 08:03 AM | 36,929 Views



Minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr Edouard Ngirente arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kurushaho kwitabira urwego rw'ubuhinzi nk'imwe mu nzira yo gufasha uyu mugabane kwiteza imbere.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kabiri ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama mpuzamahanga y'ihuriro nyafurika yiga ku iterambere ry'ubuhinzi igiye kumara iminsi ine ibera mu Rwanda.

Abarenga ibihumbi 10 bari mu bice bitandukanye by'isi binyuze ku ikoranabuhanga barahuza ibitekerezo n'abagera ku 100 bari mu cyumba cy'inama giherereye muri Kigali Convention Center biga uburyo ubuhinzi muri afurika bwahaza imijyi nk'inzira y'iterambere ry'uyu mugabane.

Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente atangiza iyi nama iteranye ku nshuro ya 10, yibukije ko urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w'abatuye Afurika bityo ko uruhare rurimo 70% by'abatuye Afurika.

Yagize ati ''Umugabane wa Afurika kuri ubu utuwe n'abantu miliyari imwe na miliyoni 200 kandi hejuru ya 60% by'aba baturage bari munsi y'imyaka 25. Uyu mubare munini w'urubyiruko rwa Afurika ni izingiro ryo guhindura urwego rw'ubuhinzi kuri uyu mugabane, gusa uru rubyiruko rwa Afurika ntirurabona uru rwego rw'ubuhinzi nk'amahirwe yo kubyaza inyungu no kwiteza imbere, bityo rero ni ngombwa ko dukomeza kugabanya imbogamizi zikiri muri uru rwego mu rwego rwo kureshya uru rubyiruko cyane cyane turushishikariza gukoresha ikoranabuhanga mu iterambere ry'urwego rw'ubuhinzi.''

Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi y’Ihuriro Nyafurika ku iterambere ry’ubuhinzi AGRA, Hailemariam Desalegn wigeze kuba Minisitiri w'intebe wa Ethiopia yifashishije urugero rw'igihugu  yigeze kuyobora hagati ya 2012 na 2018 agaragaza icyo Afurika ikwiye gukora cyayifasha mu rugendo rw'iterambere.

Yagize ati ''Ethiopia ni urugero rwiza rw'akamaro ko gushora imari mu buhinzi, amapfa yigeze gutera muri Ethiopia mu myaka ya 1980 asiga yishe abantu babarirwa muri miliyoni 1.2 inasiga ipfumbyi zirenga ibihumbi 200. Ariko kuva ubwo twarahagurutse turakora cyane, tugaruka ku murongo ndetse ubu Ethiopia ifite ubukungu buzamuka ku muvuduko wo hejuru ndetse n'abava mu bukene bariyongera cyane. Haracyari byinshi byo gukorwa gusa turi mu nzira nziza, ibihugu bya Afurika bikeneye icyizere cyo kudahungabanywa ibi byashoboka habayeho kwihaza mu biribwa.''

Perezida w’ihuriro Nyafurika ku iterambere ry’ubuhinzi AGRA, Dr Agnes Kalibata agaragaza ko Afurika igifite imbogamizi zirimo no kuba itarabasha kubyaza umusaruro isoko ifite ubwayo bityo ko mu kunoza urwego rw'ubuhinzi bikwiye kujyana no kubyaza umusaruro uru rwego.

Ati ''Ni isoko rifite agaciro ka miliyari 250 z'amadorali ya amerika rikubye inshuro 5 ibyo dukora mu byo twohereza hanze y'uyu mugabane. ni isoko dukwiye kubyaza umusaruro cyane cyane ko na COVID 19 yatweretse ko guhahirana n'abari kure akensho birimo imbogamizi rero dukwiye gukuramo isomo ryo guhahirana no hagati yacu n'uburyo twabibyaza umusaruro.''

Inzego z'ubuhinzi muri Afurika zigaragaza ko uru rwego rwagize impinduka zigaraga ku mibereho y'abatuye uyu mugabane aho nko kuva mu 2000 kugeza muri 2014 umusaruro mbumbe mu buhinzi wiyongereyeho 86% maze ubukene bugabanuka ku gipimo cya 13%.

Iyi nama, igiye kumara iminsi 4 ibera mu Rwanda, abayitabira baraganira uburyo bwo gukora ubuhinzi buhaza abatuye imijyi, ari nako buteza imbere umugabane wa Afurika, umugabe wa afurika byitezweho mu 2050 abagera kuri miliyoni 950 bazaba batuye mu mijyi iki gihe afurika umubare w'abayituye ubu uzaba umaze kwikuba kabiri bivuze ko mu myaka 30 iri imbere afurika izaba ituye na miliyari 2.4.

Amafoto: Ibiro bya PM

Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira