AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Umuco nyarwanda wafasha ute imitangire ya serivisi igihabwa amanota make?

Yanditswe Dec, 01 2020 06:59 AM | 83,673 Views



Urwego rw’imitangire ya serivisi ruri mu zibona amanota macye mu bushakashatsi butandukanye. Impuguke zitandukanye zemeza ko icyuho kigaragaramo ahanini giterwa n’abatanga serivisi batarumva  neza iyi politiki kuko kwakirana urugwiro abakugana bisanzwe mu ndangagaciro z’abanyarwanda kuva kera.

Kugeza ubu uru rwego rwihariye hafi 50% by’umusaruro mbumbe w’igihugu. Ubukangurambaga nka “Na Yombi” busaba buri wese gutanga serivisi nziza ku bamugana ku buryo ndetse ubushakashatsi bugaragaza ko hari iyi gahunda isa nirimo gutanga umusaruro nubwo itaragera ku rwego rwifuzwa.

Bamwe mu baturage bo bavuga ko n'ubwo hari intambwe yatewe mu mitangira ya serivisi, ngo hari byinshi byo gukora.

Bihoyiki Philippe utuye mu Mujyi wa Kigali ati "Mbere wageraga nko ku biro ugasanga umuyobozi ntahari ariko ubu ngubu haba hariho nimero n’iyo adahari ashyiraho itangazo ryerekana impamvu adahari."

Na ho Sano Jean Baptiste ati "Ukajya kugura nk’ikintu mu iduka runaka, nyir’iduka arakubona ko uje kugura ariko ntakubaze ati urashaka iki. Ugahagarara ukaba ari wowe ugomba kumwibwirira, uti boss ndashaka iki n’iki ariko nyamara mu gihe akubonye winjira mu muryango we yakabaye ari we ufata iya mbere akavuga ati urakaza neza mukiliya, urashaka iki, tugufashe iki!"

Raporo ku bipimo by’imiyoborere mu Rwanda ikorwa n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, Rwanda Governance Score Card yo muri 2019, igaragaza ko inkingi y’imitangire ya serivisi iri mu zifite amanota make, kuko ifite amanota 70.4% ivuye kuri 74.25% mu mwaka wa 2018.

Serivisi zo mu rwego rw’ubukungu nizo zifite amanota make angana na 62%, iz’imibereho myiza zikagira 68%, iz’abikorera 71% mu gihe iz’imiyoborere zifite 79%. Ni mu gihe ubushakashatsi buheruka ku ishusho y’imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu mboni z’abaturage, Citizen Report Card, nabwo bwerekanye ko abagera hafi kuri 30% banenga imitangire mu bikorera mu gihe abayishima ari 63%. 

Ni ibintu bihombya igihugu akayabo, ari naho Dr. Kabera Callixte, umuyobozi wa Kaminuza y’amahoteli n’ubukerarugendo, UTB, ahera asaba buri wese ufite aho ahuriye n’imitangire ya serivisi kwikubita agashyi.

Yagize ati "Usanga rero ibigo byinshi bitanashyira n’ingengo y’imari mu guhugura abakozi cyane cyane muri ibyo byo gutanga serivisi. Ariko hari ubushakashatsi bwigeze kugaragaza ko duhomba hagati ya miliyoni 40 na miliyoni 100 z’amadorali ku mwaka kubera gutanga serivisi nabi. Ubushakashatsi kandi nanone bugaragaza ko iyo uhaye serivisi umuntu umwe nawe atuma abandi 11 batagaruka gushaka serivisi ha hantu. Ni ukuvuga ko iyo utanze serivisi mbi bigira ingaruka no ku bandi; ntuzana abashya n’abaje nabo bagenda bisubirirayo ukaba uhombye mu rwego rw’amafaranga."

Nubwo ntawakwiregagiza ko gutanga serivisi zimwe na zimwe bisaba ubumenyi bwihariye, inararibonye mu mateka n’umuco zivuga ko umuco w’u Rwanda wuje indangagaciro zakubakirwaho mu kunoza serivisi, nkuko Umubyeyi Clotilde, umwe mu bagize inteko izirikana abisobanura.

Yagize ati "Mu burere bw’abana b’Abanyarwanda ari naho havaga umuco, mu burere bw’ibanze bw’umwana w’imyaka 4 cg 5 utangiye kubona abaza mu rugo icya mbere bamubwiraga ni ukubakira neza, kubakirana ikinyabupfura, kubakirana urugwiro. Noneho rero yakura muri rya torero, mu rubohero aho abana b’abanyarwanda bigiraga mu byigishwa, mu ndangagaciro ziranga umuco wa Kinyarwanda icya mbere ni urugwiro. Urugwiro rugaragaza kwishimira umuntu! Iyo rero umuntu agusanze ukamwereka ko wishimye ibisigaye byose biratungana. Nta muntu waza agushakaho ikintu ngo umwakire urangaye, ngo umwakire uvugana n’abandi cg ntiwite ku cyimuzanye ngo ucyumve ngo azagaruke!" 

By'umwihariko uyu mubyeyi aragira inama abacuruzi n’abakora ubundi bushabitsi muri rusange.

Niba uri umucuruzi itondere ugusanze uko yakirwa, itondere icyo ari bugende avuga. Ukirinda ko yagenda hari icyo agaya kandi cyane cyane icyari cyiza mu muco w’u Rwanda wo ha mbere ni uko batinyaga umugayo kurusha guhanwa. 

Ingingo irebana n’imitangire ya serivisi ni imwe mu zo Perezida wa Repubulika akunda kugarukaho mu bwirwaruhame ze. Mu butumwa yatanze tariki 30 Ukwakira muri uyu mwaka mu muhango wo gushyira umukono ku mihigo ya 2020/2021, yagaragaje ko imitangire mibi ya serivisi idashingiye ku bumenyi buke gusa anakebura abatanga serivisi mbi bitwaje kwitondera ibyo bashinzwe.

Yagize ati  "Ibintu bya serivisi bihora bigaruka byo umuntu yabisobanura ate? Ni ikibazo cy’ubumenyi gusa? Ntabwo ari ikibazo cy’ubumenyi gusa harimo imico mibi!Iyo ugiye gusaba serivisi umuntu yibereye kuri telefoni atakwitayeho ndetse aho akangukiye yakubona akakuka inabi nk’aho ari wowe uri mu makosa, icyo ntabwo ari ikibazo cy’ubumenyi buke cg cy’amikoro make! Ni ikibazo cy’imico mibi n’ingeso mbi. Noneho no muri ya mvugo yanyu mukwiye gucikaho umuntu akakubwira ngo kubera ko yatindije ibintu cg atabikoze akavuga ngo ibi bintu bisaba kwitonda! Kwitonda ni iki? ….. Ntabwo kwitonda bivuze gukora ubusa, nta nubwo bivuze kugenda buhoro mu byo ukora."

Kugeza ubu urwego rwa serivisi rwihariye hafi 48% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, ubuhinzi 33% mu gihe uruhare rw’inganda ari hafi 17%.


Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize