Yanditswe Nov, 04 2021 14:50 PM | 49,304 Views
Perezida w'Umutwe w'Abadepite Donatille Mukabalisa ari kumwe na bamwe mu bagize Inteko Ashinga Amategeko y'u Rwanda bakiriye itsinda ry'abadepite 8 bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi.
Mu biganiro byabo bibanze ku gukomeza kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, uburezi n'ubufatanye mu guhangana n'ikibazo cy'imihindagurikire y'ikirere.
Umudepite Norbert Neuser uyoboye iri tsinda yavuze ko bari mu Rwanda mu rwego rwo gushimangira imikoranire ko kureba ingaruka za Covid19 n’uburyo habaho ubufatanye mu kuzisohokamo.
Yagize ati “Nyuma y'icyorezo cya Covid-19 hari ibintu byinshi bihuriweho ari n ayo mpamvu y'uru ruzinduko hano mu Rwanda aho twaje kureba iterambere no kureba uburyo twakomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuhinzi imihindagurikire y'ibihe n'izindi nzitizi zigenda ziza.”
Perezida w'Umutwe w'Abadepite Donatille Mukabalisa yavuze ko imikoranire myiza hagati y'inteko zombi isanzweho kandi ifasha muri gahunda zo kuzuza inshingano zo guhagararira abaturage.
Ati “Ndetse hari n'umushinga umuryango w'ubumwe bw'uburayi uteramo inkunga inteko ishinga amategeko bidufasha cyane mu nshingano zacu zo gushyiraho amategeko, kugenzura ibikorwa bya guverinoma twabagaragarije ko bifite icyo byadufashije cyane mu mikorere yacu no mu mikoranire.”
Ku kibazo kijyanye n'uburyo inteko y'Ubumwe bw'u Burayi yitwaye mu rubanza rwa Rusesabagina Paul, aho iyi nteko yavugaga ko itizeye ubutabera azahabwa n'inkiko zo mu Rwanda, uyoboye iri tsinda ry'abadepite b’inteko y’Ubumwe bw’u Burayi Norbert Neuser yavuze ko atemeranyaga n’ibyo iyi nteko y'iwabo yakoze.
Yagize ati « Ntabwo ari ibanga ko ntari nishimiye umwanzuro w'inteko ishinga amategeko y'Ubumwe bw'u Burayi kubera ko twabiganiriyeho inshuro 2 muri uyu mwaka mu buryo bwihutirwa ku rundi ruhande kuri njye ntabwo ari byo kwibanda cyane kuri iki kibabazo tukibagirwa ibindi bibazo byinshi tugomba kuvugaho. Ariko nanone tugize inteko ishinga amategeko turigenga, mu mwanzuro twagaragaje uko tubibona kubera ko twita ku burenganzira bwa muntu. Muri igihugu kigenga, mufite leta, mufite abacamanza tugomba kubaha kuko ntabwo turi hano kugirango tubigishe. »
Perezida w'Umutwe w'Abadepite Donatille Mukabalisa ashimangira ko umubano hagati y'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda n'iy’ubumwe bw'u Burayi uzakomeza gushingira ku biganiro hagamijwe ubwubahane bwa buri ruhande.
Ati « Nyuma y'umwanzuro bafashe natwe twafashe undi mwanzuro nk'inteko ishinga amateko tubabwira uko tubitekerezaho ubwo ndibwira ko mu biganiro tuzajya tugira ibyo byose bizajya bihabwa umurongo kugira ngo abantu bajye baganira mu buryo bwo kumvikana, ibiganiro uko bizajya bikomeza ibyo byose tuzajya tugaragaza ko tugomba kubana mu bwuahane. »
Iri tsinda ry'abadepite bari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi 5 aho basura ibikorwa bitandukanye uyu muryango uteramo inkunga u Rwanda.
KWIZERA John Patrick
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
2 hours
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
3 hours
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
4 hours
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru