AGEZWEHO

  • Miliyari 2,8 Frw zashowe mu kwagura uruganda rw’imyenda i Burera – Soma inkuru...
  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe Feb, 20 2024 09:46 AM | 198,023 Views



Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria, Army General Saïd Chanegriha, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Army General Saïd Chanegriha yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 19 Gashyantare 2024.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Army General Saïd Chanegriha n’itsinda ryamuherekeje mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Akigera ku Gisozi, Army General Saïd Chanegriha, yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Imibanire n’Amahanga mu bya Gisirikare, Brig. Gen Patrick Karuretwa.

Army General Saïd Chanegriha yasobanuriwe amateka yaranze u Rwanda by’umwihariko ay’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’imbaraga igihugu cyakoresheje mu kongera kwiyubaka.

Army General Saïd Chanegriha yunamiye inzirakarengane za Jenoside ndetse anashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’abasaga 250.000.

Biteganyijwe ko Army General Saïd Chanegriha aza gusura Ingoro y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside nyuma kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru kiri ku Kimihurura.

Muri Nzeri 2022, Gen Jean Bosco Kazura wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Algeria aho we na mugenzi we Chengriha bagiranye ibiganiro bigamije kubaka imikoranire hagati y’ibisirikare by’impande zombi.

Olive Ntete



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz