AGEZWEHO

  • Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y'imyaka 30-49 – Soma inkuru...
  • Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare – Soma inkuru...

Umuganura mu Turere tugize Umujyi wa Kigali wizihijwe bamwe mu bikorera baremera abatishoboye

Yanditswe Aug, 05 2022 19:10 PM | 82,550 Views



Umuganura mu Turere tugize Umujyi wa Kigali wizihijwe bamwe mu bikorera baremera abatishoboye, ubuyobozi bw'Umujyi bushima uruhare rw'abikorera mu gushyigikira gahunda za Leta zigamije kurengera abatishoboye.

Mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka na Gahanga, abatuye iyi Mirenge ndetse n'inzego z'ubuyobozi baganuye ku byavuye mu mirimo y'amaboko yabo haba mu byo bejeje ndetse n'ibikorerwa muri iyi Mirenge.

Ibi kandi byanajyanye no kwishyurira abaturage bagera kuri 300 bo mu Murenge wa Gahanga ubwisungane mu kwivuza, naho mu Murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge ndetse no mu Murenge wa Remera mu karere ka Gasabo, naho abatuye iyi Mirenge yaganuye kubyo bejeje ndetse abatishoboye bagera kuri 556 bo mu Murenge wa Remera bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza.

Bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali bishimira kuba baganujwe mu buryo bujyanye n'ibyo buri wese akeneye.

Kwishyurira bamwe mu batishoboye ubwisungane mu kwivuza ndetse n'ibindi bikorwa bigamije iterambere ry'abaturage, byakozwe na bamwe mu bakorera bo mu Mirenge ya Gahanga, Remera na Masaka. 

Aba basanga kuganura nyako ari ugusangira n'abaabaturanyi inyungu zavuye mu bikorwa byawe.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n'imibereho y'abaturage, Urujeni Martine ashima umuco wo kuganuzanya bamwe mu bikorera bamaze gutora akavuga ko ari ikimenyetso cy'ubufatanye.

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali kandi busaba abawutuye kurushaho gukura amaboko mu mifuka mu rwego rwo gukomeza kuganura uko umwaka utashye.


Mbabazi Dorothy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi