Yanditswe Aug, 05 2016 11:46 AM | 3,256 Views
Kuri uyu wa gatanu hirya no hino mu gihugu ku rwego rw’umuryango, umudugudu, no ku rwego rw’igihugu, abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bari kwizihiza umunsi w’umuganura.
Minisiteri y’umuco na siporo itangaza ko kuri uyu munsi nyirizina w’umuganura, abanyarwanda batagomba kwishimira gusa umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bagezeho, ko ahubwo bagomba no kwishimira indi mirimo itandukanye igira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Mu Rwanda umuhango w’umuganura
numwe mu mihango gakondo abanyarwanda batsimbarayeho kubera indangagaciro
zikomeye uhatse zirimo: guhimbaza umurimo no kuwunoza, gusangira ndetse no
gusabana.
Mu Rwanda rwo hambere, ku munsi w’umuganura abantu bubatse nibwo bashyiraga ababyeyi babo ibyo bejeje bakabaganuza cyane cyane ibikomoka ku musaruro w’amasaka, ariko kwizihiza umuganura muri iki gihe byarenze imbibi zo kwita ku musaruro wubuhinzi n’ubworozi gusa, ahubwo bigera no muzindi nzego zireba ubuzima n’iterambere by’abanyarwanda.
Ibirori by‘umuganura ku rwego rw’igihugu byizihizirijwe mu rukari i Nyanza mu ntara y’amajyepfo, bikaba kandi byabanjirijwe n’umuhango wo gusoza FESPAD.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru