Yanditswe Feb, 17 2020 10:50 AM | 12,528 Views
Polisi y’u Rwanda itangaza ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare, umuhanzi Kizito Mihigo yiyahuye agapfa aho yari afungiye muri Sitasiyo ya Remera mu Mujyi wa Kigali.
Kizito yari amaze iminsi 3 muri kasho ya Polisi aho ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko na ruswa.
Polisi ivuga ko tariki 15 na 16 Gashyantare, yari yasuwe n'abo mu muryango we ndetse n'umuhagarariye mu mategeko ikavuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye Kizito kwiyambura ubuzima.
Muri 2015 Kizito yahanishijwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho.
Ku wa 27 Gashyantare 2015 ni bwo Urukiko Rukuru rwamuhamije icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, icyaha cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.
Tariki 14 Nzeri 2018, Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi Kizito asohoka muri gereza.
Nyuma y’umwaka hafi n’igice, ku wa Kuwa 13 Gashyantare 2020 inzego z'umutekano zashyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha umuhanzi Kizito Mihigo, nyuma yo gufatirwa mu Karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n'amategeko ajya i Burundi.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru