AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Umuhanzi Kizito Mihigo yiyahuye arapfa

Yanditswe Feb, 17 2020 10:50 AM | 12,528 Views



Polisi y’u Rwanda itangaza ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare, umuhanzi Kizito Mihigo yiyahuye agapfa aho yari afungiye muri Sitasiyo ya Remera mu Mujyi wa Kigali.

Kizito yari amaze iminsi 3 muri kasho ya Polisi aho ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko na ruswa.

Polisi ivuga ko tariki 15 na 16 Gashyantare, yari yasuwe n'abo mu muryango we ndetse n'umuhagarariye mu mategeko ikavuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye Kizito kwiyambura ubuzima.

Muri 2015 Kizito yahanishijwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho.

Ku wa 27 Gashyantare 2015 ni bwo Urukiko Rukuru rwamuhamije icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, icyaha cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Tariki 14 Nzeri 2018, Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi Kizito asohoka muri gereza.

Nyuma y’umwaka hafi n’igice, ku wa Kuwa 13 Gashyantare 2020 inzego z'umutekano zashyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha umuhanzi Kizito Mihigo, nyuma yo gufatirwa mu Karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n'amategeko ajya i Burundi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura