AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Umuherwe Ashish Thakkar yeguye ku buyobozi bwa Atlas Mara ifite Banque Populaire

Yanditswe Oct, 03 2017 19:12 PM | 7,760 Views



Ashish Thakkar, umuherwe akaba n’umwe mu bashinze ikigo Atlas Mara Ltd. Yatangaje ko agiye kurekura ubuyobozi bw’icyo kigo kugirango atange umwanya w’amavugurura yateguwe n’ubuyobozi bushya bwashyizweho n’umunyamigabane mushya, ikigo cya Fairfax Africa Holdings Corp. Ubu buyobozi bugizwe n’abantu bane.

Uku kwegura yagutangarije ku rukuta rwe rwa Twitter aho uyu muherwe akaba n’umwe mu bashinze ikigo cya Atlas Mara yavuze ko arekuye uwo mwanya ngo habeho amavugurura mu miyoborere ya Atlas Mara.

Mr. Thakkar afatanyije n’uwa umuyobozi wa banki ya Barclays PLC Bob Diamond bashinze iki kigo cya Atlas Mara kimaze gushinga imizi mu ishoramari mu rwego rw’imari muri Afrika. Hano mu Rwanda Atlas mara yaguze banki y’abaturage ndetse n’ishami ry’ubucuruzi rwa banki y’amajyamambere BRD.

Mu kwezi gushize aba baherwe uko ari babiri bakuye muri Fairfax Africa miliyoni zigera kuri 200 z’amadorali zo kwagura ishoramari mu gihugu cya Nigeria mu kizwi nka Union Bank aho ubu imigabane ya Atlas Mara muri iyo banki yavuye kuri 31% igera kuri 44%.

Uretse gushora imari mu bigo by’imari bitandukanye muri Afrika nka Nigeria, Zimbabwe n’ahandi, mu Rwanda Atlas Mara yari imaze iminsi yigarurira abayobozi bari bakomeye mu zindi banki z’ubucuruzi aho yatwaye uwitwa Sanjiv warukuriye I&M bank ikaba inaherutse guha akazi Maurice Toroitich warumaze iminsi ku buyobozi bwa KCB hano mu Rwanda. Gusa umugabane wa Atlas Mara ku masoko mpuzamahanga warumaze iminsi waratakaje agaciro kuko wavuye ku madorali 10 waguraga ukigera ku isoko ugera ku madorali 2.70.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu