AGEZWEHO

  • Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y'imyaka 30-49 – Soma inkuru...
  • Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare – Soma inkuru...

Umuhinzi mworozi muri Rubavu aravuga ko ishoramari rye rigeze muri Miliyoni 200 Frw

Yanditswe May, 16 2022 20:48 PM | 77,586 Views



Mu Karere ka Rubavu, hari umuhinzi mworozi wa kijyambere uvuga ko uyu mwuga umaze kumuteza imbere ku buryo ubu ishoramari rye ribarurirwa muri Miliyoni 200 Frw.

Hashize imyaka 5 Twagirimana Petero Celestin afashe icyemezo cyo guhagarika ubucuruzi bwa Alimentation yerekeza amaso mu  buhinzi bw'urutoki n'ubworozi bwa kijyambere bw'ingurube. 

Mu Murenge wa Rugerero aho uyu mugabo akorera ubworozi bwe, aravuga ko imbaraga zamusunikiye kureka ubucuruzi yinjira mu bworozi bw'ingurube ndetse n'ubuhinzi

Yatangaje ko yatangiranye igishoro gito cya miliyoni 4 Frw ahera ku ngurube 5, ubu yoroye izigera mu 1000 zibarirwa ishoramari rya miliyoni 100 Frw.

Mu biraro 5 biri ku buso bunini, ingurube zorowe na Twagirimana afitemo into n'inkuru, iyarutura ipima 250kg, ku isoko nibura yagurishwa ibihumbi 600 Frw.

Ubu bworozi akora gishabitsi nibwo soko y'iterambere ryihuse agezeho ariko by'umwihariko byose, bimushobokera kubwo gukunda ibyo akora.

Ubworozi bw'ingurube bwa Twagirimana abufatanya n'ubuhinzi bw'urutoki kuri hegitari zigera kuri 3. 

Ni urutoki rwiza rwera ibitoki ahashobora kubonekamo igitoki kimwe nibura gishobora gupima 70kg  ku isoko kikaba cyagurishwa hagati y'ibihumbi 10 na 12.

Ubworozi bidashidikanywaho bwunganirana n'ubuhinzi inyungu ikarushaho gutumbagira.

Buri kwezi toni 15 z' ibitoki ziragurishwa zikamuha iritubutse, ubworozi bw'ingurube, muri buri mezi atatu cyangwa igihembwe agurisha ingurube z'inyama zigera ku 100, akinjiza agera muri miliyoni 12 Frw mugihe nibura buri  imwe yaba yaguzwe ku bihumbi 120 Frw.

Didace Niyibizi



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi