AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umujyi wa Kigali uri kureba uduce tuzemererwa kubakisha rukarakara

Yanditswe Oct, 04 2019 20:57 PM | 16,652 Views



Mu gihe Umujyi wa Kigali utegereje ko igishushanyo mbonera kivuguruye cyemezwa, abafundi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bakoraniye mu Murwa Mukuru w’u Rwanda basobanurirwa imikoreshereze y’amatafari ya rukarakara byitezwe ko azaba yemewe mu duce tumwe na tumwe tw’Umujyi wa Kigali. 

 Bizimana Emanuel, atuye mu Murenge wa Kigali  mu Karere ka Nyarugenge, ni umwe mu baturage bemeza ko amatafari ya rukarakara iyo yabumbwe neza inzu yubakishijwe iramba.

Yagize ati "Iyo uyabumbye neza ukayaha ibyatsi urubaka warangiza inzu ukayikikiza umuferege iyo uwushyizeho ishobora kumara n'imyaka 100 ntacyo iraba iba ikomeye kurusha na bloc ciment iyo inzu uyirinze amazi iyo myaka yayimara rwose utarasana ahubwo batugirira vuba umuntu wese wubaka inzu ziciriritse akubakisha rukarakara kuko ntacyo itwaye.'' 

Amabwiriza agenga imikoreshereze y’amatafari ya rukarakara avugwa ko yubakishwa mu duce twagenwe na njyanama z’uturere kandi abayubaka bakabanza kubihugurirwa.

Ibi ni byo byatumye  abagize sendika y'abakozi bakora mu bwubatsi, ububaji n'ubukorikori, bahurizwa hamwe mu gikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa sendika yabo STECOMA, Umujyi wa Kigali ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire (RHA).

Umuyobozi ushinzwe amategeko y'imiturire n'imyubakire muri RHA, Muhire Janvier yavuze ku bigenderwaho mu kubakisha amatafari ya rukarakara.

Yagize ati ''Amabwiriza avuga inzu iyo ari yo yose itarengeje metero care 200 ; ikaba itageretse kandi idafite igice cyo munsi y'ubutaka ariko bigendanye n'igishushanyo mbonera ndetse n'igenamigambi ry'uturere n'umujyi hari aho bishobora kwemezwa n'inama njyanama ko amazu yubakishijwe amatafari ya rukarakara atahubakwa.''

Umunyamabanga wa STECOMA, Habyarimana Evariste, yijeje abafatanyabikorwa muri iyi gahunda y'imiturire ko na bo bagiye kunoza imikorere yabo.

Ati ''Umusanzu wacu ugiye kuba uwo guhugura abanyamuryango ku bijyanye n'amategeko arebana n'imyubakire ndetse n'imikoreshereze y'amatafari ya rukarakara ku buryo bayakoresheje atateza ibibazo mu myubakire."

Umuyobozi wungirije ushinzwe imiturire n'ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali,  Dr Nsabimana Erneste, avuga ko hari itsinda rigamije kureba ahazemererwa kubakishwa rukarakara mu Mujyi wa Kigali.

Ati ''Hari itsinda ry'abantu bo mu Mujyi wa Kigali bafatanyije n'abo mu turere tuwugize barimo kubitegura bitewe n'igishushanyo cy'Umujyi wa Kigali uko giteye hanagendewe ku kuntu igenamigambi ryawo rimeze n'aho uzagenda wagukira muri uku kwezi aho hantu hazaba hamenyekanye.''

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko mu gihe iki gishushanyo mbonera kitarashyirwa ahagaragara, ntawemerewe kubaka akoresheje amatafari ya rukarakara.

Butare Léonard



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage