AGEZWEHO

  • Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda? – Soma inkuru...
  • Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y'imyaka 30-49 – Soma inkuru...

Umujyi wa Kigali urahamagarira abikorera gushora imari mu bikorwa byo kuvura kanseri

Yanditswe Nov, 12 2019 09:02 AM | 7,517 Views



Umujyi wa Kigali urahamagarira abikorera gushora imari mu bikorwa by'ubuvuzi bigamije guhangana n'ikibazo cy'indwara ya kanseri. Imibare yo mu mwaka ushize yerekana ko mu Rwanda abasaga ibihumbi 10 barwaye kanseri.

Philippa Kibugu Decuir ni umwe mu bantu bakize indwara ya kanseri, avuga ko kugira ngo akire iyi ndwara byaturutse kukuba yaragiye kwa mu muganga akamenya ko afite kanseri mu maguru mashya.

Hashyize imyaka 25 Philippa Kibugu akize kanseri ubu ibikorwa bye byibanda kugukora ubukangurambaga bwo kwirinda indwara ya kanseri.

Agira ati ‘‘Kurwara kanseri y'ibere ntabwo bivuze gupfa, ariko twese dukwiye kwiga, kwimenya, kwikunda no kwisuzumisha, barambaza ngo kwikunda ni iki ndababwira nti ni ukumenya uwo uriwe, ukamenya umubiri wawe ukajya uwusura, noneho wamenya impinduka ukagenda ukajya kwa muganga ndababwira nti ntimundeba ibyange nabimenye hakiri kare none ndiho mukuru wanjye ntiyarabizi none yitabye Imana.’’

Raporo iheruka gutangazwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima OMS igaragaza ko mu Rwanda abasaga ibihumbi 10 barwaye kanseri ariko abagera kwa muganga ni ibihumbi 3 gusa.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya Kanseri mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), Dr. Uwinkindi Francois avuga ko abaturage bakwiye kujya bitabira kwisuzumisha no kwivuza hakiri kare kuko ngo kanseri ari indwara ikira iyo imenyekanye hakiri kare.

Yagize ati ‘‘Abantu baracyazi ko iyo urwaye kanseri bingana no gupfa oya, kanseri nyinshi iyo zibonetse hakiri kare umuntu aravurwa agakira, hari kanseri y'ibere iyo ibonetse hakiri kare iravurwa igakira, hari kanseri y'inkondo y'umura iravurwa igakira.’’

Kuri uyu wa Mbere ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwagiranye ibiganiro n'igikomangoma cya Jordan Dina Mired, uyoboye umuryango mpuzamahanga urwanya kanseri ukaba uhurije hamwe ibihugu bitandukanye birimo n'u Rwanda.

Iki gikomangoma gisuye Umujyi wa Kigali biturutse ku bushake bwa politiki bugaragara mu rwego rwo guhangana n'indwara ya kanseri dore ko ubu umujyi wa Kigali ufite umuryango ukora ibikorwa byo kurwanya kanseri (Kigali City cancer Challenge).

Iki gikomangoma kivuga ko ubu bushake ari kimwe mu bituma umuryango mpuzamahanga ayoboye watangiye gukorana n'Umujyi wa Kigali mu rwego rwo guhangana n'indwara ya kanseri.

Yagize ati ‘‘Ntabwo ari buri wese waba umufatanyabikorwa wacu mu kurwanya kanseri, tuza gusa mu bihugu bifite ubushake bwa politiki, hari ibigenderwaho ntabwo buri mujyi wemerwa, Leta n'Umujyi wa Kigali baratanga icyizere ko iki kibazo kirimo kwitabwaho ni na yo mpamvu hasinywe amasezerano ariko hari inzira bicamo bitwara igihe.’’

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yahamagariye abikorera gushora imari mu bikorwa birwanya indwara ya kanseri.

Yagize ati ‘‘Abikorera uyu mumunsi harimo n'abagize uruhare rwabo mu gutegura iyi gahunda yo kurwanya kanseri mu mujyi, twifuza ko na bo bagaragaza imbaraga zabo haba mu bukangurambaga, yewe no gushyiramo amafaranga haba mu kubaka amavuriro no gushaka ibindi bikoreresho, icyifuzo cyacu ni ukuvuga ngo niba uyu munsi tuvuga ngo ibihumbi 10,700 barwaye kanseri ahubwo tuzavuge tuti abantu ibihumbi 10 bayikize.’’

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima rigaragaza ko ku isi abantu miliyoni 9 n'ibihumbi 600 bapfuye bazize kanseri mu mwaka ushize wa 2018; na ho 70% by'abahitanwa na yo bakaba ari abatuye mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

Inkuru mu mashusho


KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama