Yanditswe Jan, 21 2023 18:33 PM | 6,242 Views
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko
butazihanganira abakomeje kwangiza ubusitani babunyuramo n’abajugunyamo imyanda,
kuko biri mu bibangamira gahunda ya Kigali ikeye kandi itoshye.
Ku mihanda hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, hagaragara ubusitani burimo imitako y’indabo, ibyatsi byagenewe imitako ndetse n’inzira abagenzi bifashisha kandi zisukuye.
Hari na bamwe muri barwiyemezamirimo bashyize imbaraga bashora imari mu kurimbisha uyu mujyi, ku buryo hari ibyanya byashyizweho byo kwidagaduriramo no kuruhukiramo ndetse abaturage bakahafata amafunguro n’ibinyobwa nyamara ibi bice byrahoze ari indiri y'amabandi.
Cyakora hakomeje kugaragara abangiza ubu busitani bwo ku mihanda babunyuramo cyangwa bakajugunyamo imyanda ndetse bamwe bagafatwa.
Polisi y’u Rwanda iri mu bukangurambaga bwo kwigisha abaturage kugira umuco w’isuku birinda kujugunya imyanda ku mihanda kuko biri mu byangiza ibidukikije n’ibi bikorwaremezo.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Urujeni Martine avuga ko batazihanganira abaturage bangiza isura y’ubwiza bw’umujyi wa Kigali kuko bibangamira intego bihaye zo kugira umujyi ukeye kandi utoshye.
Ibyegeranyo bigenda bikorwa bigaragaza ko umujyi wa Kigali uza mu myanya y’imbere mu kugira isuku ku mugabane wa Afurika.
Jean Paul Turatsinze
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
2 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru