AGEZWEHO

  • Ben Kayiranga na Mico The Best bagiye gukorera igitaramo mu Bufaransa – Soma inkuru...
  • Ababyeyi basizwe iheruheru na Jenoside barashima uko bakomeje gufashwa kwiyubaka – Soma inkuru...

Umujyi wa Kigali uravuga ko utazihanganira abakomeje kwangiza ubusitani

Yanditswe Jan, 21 2023 18:33 PM | 6,242 Views



Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko butazihanganira abakomeje kwangiza ubusitani babunyuramo n’abajugunyamo imyanda, kuko biri mu bibangamira gahunda ya Kigali ikeye kandi itoshye.

Ku mihanda hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, hagaragara ubusitani burimo imitako y’indabo, ibyatsi byagenewe imitako ndetse n’inzira abagenzi bifashisha kandi zisukuye.

Hari na bamwe muri barwiyemezamirimo bashyize imbaraga  bashora  imari mu kurimbisha uyu mujyi, ku buryo hari ibyanya byashyizweho byo kwidagaduriramo no kuruhukiramo ndetse abaturage bakahafata amafunguro n’ibinyobwa  nyamara ibi bice byrahoze ari indiri y'amabandi.

Cyakora hakomeje kugaragara abangiza ubu busitani bwo ku mihanda babunyuramo cyangwa bakajugunyamo imyanda ndetse bamwe bagafatwa.

Polisi y’u Rwanda iri mu bukangurambaga bwo kwigisha abaturage kugira umuco w’isuku birinda kujugunya imyanda ku mihanda kuko biri mu byangiza ibidukikije n’ibi bikorwaremezo.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Urujeni Martine avuga ko batazihanganira abaturage bangiza isura y’ubwiza bw’umujyi wa Kigali kuko bibangamira intego bihaye zo kugira umujyi ukeye kandi utoshye.

Ibyegeranyo bigenda bikorwa bigaragaza ko umujyi wa Kigali uza mu myanya y’imbere mu kugira isuku ku mugabane wa Afurika.

Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira