Yanditswe Jun, 03 2022 16:49 PM | 100,824 Views
Mu ijoro
ryakeye Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Rottary Club ahazwi nka Car Free Zone Imbuga City Walk, bahacaniye urumuri mu rwego rwo kwizihiza Yubile y'imyaka 70
umwamikazi w'u Bwongereza Elisabeth II amaze yimye Ingoma.
Ni ubwa mbere iki gikorwa cyo gucana urumuri cyari gikozwe mu Mujyi wa Kigali ndetse no muyindi Mijyi yo mu bindi bihugu bigize Umuryango w'Ibihugu bivuga ururimi rw'Icyongereza.
Ni igikorwa kibaye nyuma
yuko u Rwanda rubura iminsi mike ngo rwakire inama Mpuzamahanga ya CHOGM
iteganijwe kuba kuri uku kwezi kwa Kamena uyu mwaka.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yavuze ko nk'umunyamuryango muto mu murwango mu bavuga ururimi rw'icyongereza, bishimiye cyane kwizihiza iyi sabukuru.
Uhagarariye u
Bwongereza mu Rwanda, ambasaderi Omar
Daair yavuze ko umwamikazi Elisabeth akora ibikorwa byinshi bikora
ku buzima bw'abantu hirya no hino isi no mu Rwanda, ndetse ko yishimiye cyane kuba u Rwanda nk'umunyamuryango
muto ruri mu bihu byizihije yubile y'imyaka 70 umwamikazi Elisabeth wa II amaze
yimye ingoma.
''Umwamikazi akomeje ibikorwa bye kubantu be, atari mu Bwongereza gusa
ahubwo no mu bari mu muryango w'abavuga ururimi rw'icyongereza, icyo
ni ikintu kintera ishema ku bwanjye ndetse no ku Bongereza, kandi ni ikintu twese
duhuriyeho. Ntekereza ko ari byiza kuvuga ko Umwamikazi yabaye ambasaderi mwiza w'u Bwongereza ku isi yose. ni iby'igiciro gikomeye cyane kuba u Rwanda rwateguye iki gikorwa mwakoze
cyane.''
Umwamikazi w'u Bwongereza Elizabeth II yimitswe tariki 2 Kamena 1953 afite imyaka 27, ni we wa mbere ugejeje imyaka 70 akiri ku ngoma.
Kuri ubu afite imyaka 96.
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru