Yanditswe Nov, 24 2020 21:29 PM | 101,245 Views
Bamwe mu batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bo muri Kangondo ya mbere n'iya kabiri mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko biteguye kwimukira mu nzu bubakiwe mu Busanza mu karere ka Kicukiro ahari nzu nshya bubakiwe mu rwego rwo kubatuza neza.
Gusa, hari abemeza ko nubwo iyi gahunda yatinze nyamara bo biteguye. Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko bitarenze iki cyumweru itsinda rya mbere rizatangira kwimukira muri izo nzu zabubakiwe mu Busanza.
Muhawenimana Gerald ni umwe mu baturage batuye I Nyarutarama Kangondo ya mbere, ubu ahafite inzu 2, Uyu muturage avuga ko imiterere y'aho batuye hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga cyane mu gihe cy'imvura.
Kuba ahantu batuye hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga niho aba baturage bahera bavuga ko kwimurwa byakabaye bikorwa mu buryo bwihuse dore ko n'igihe bahawe cyo kuba inzu bazimukiramo kimaze kurenga.
Igikorwa cyo kwimura abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga ntikireba abatuye muri aka gace gusa, ahubwo kireba abaturage bose, ariyo mpamvu ku rundi ruhande abamaze kwimurwa ndetse bahabwa amacumbi ahantu habahesha ishema bo bishimira uko babayeho kuri ubu.
Rachel Kabera ni umwe mu baturage bari batuye Kinyinya mu kagari ka Kagugu, uyu mubyeyi ufute abana 3 avuga ko ubwo yabwirwaga ko agomba kuva mu manegeka yashaririwe n'izo mpinduka , nubwo inzu ye yari yubatse hejuru y’amazi adudubiza kuko hari mu gishanga.
Uyu mubyeyi nyuma yaje kwimurwa arakodesherezwa ariko kandi hashize igihe gito ahabwa icumbi kuri ubu atuyemo Mu murenge wa Kigarama mu kagari ka Bwerankori mu karere ka Kicukiro.
Inzu arimo ifite ibyumba 2 n'uruganiriro. Nubwo yahombye byinshi ubwo yimurwaga yishimira ko yavuye ahashobora gushyira ubuzima bwe mu kaga.
Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence avuga ko umushinga wo kubaka Busanza inzu 420 wagiye uhura n'imbogamzi zitandukanye zirimo na Covid-19.
Nubwo bimeze bityo ngo tariki 15 z'ukwezi gutaha imirimo yo kubaka inzu 420 Busanza ahazimurirwa abaturage batuye Kangondo ya mbere niya kabiri izaba irangiye.Ni mu gihe muri iki cyumweru icyiciro cya mbere cy'abaturage bazatangira kwimukira mu nzu nshya zubatswe mu buryo bugenzweho.
Uyu mushinga wose wo kubaka Busanza ahazatuzwa abatuye mu manegeka uzarangira utwaye amafaranga agera kuri miriyari 15.5 ubariyemo n'ibindi bikorwa remezo bizaba birimo.
John Patrick KWIZERA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru