AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Umujyi wa Kigali wiyemeje kongera imbaraga mu kurengera ibidukikije

Yanditswe Mar, 26 2022 21:06 PM | 21,180 Views



Nyuma y'imyaka isaga 2 ibikorwa by'umuganda bisubitswe kubera kwirinda icyorezo cya Covid 19, mu Mujyi wa Kigali hongeye gusubukurwa ibi bikorwa byibanze ahanini ku kurwanya isuri na cyane ko mu bihe biri imbere biba biteganijwemo imvura nyinshi ikunze kuba intandaro y'ibiza byangiza byinshi harimo no gutwara ubuzima bw'abantu.

Ntibyari biherutse kubona mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali itarimo urujya n'uruza rw'abantu usibye mu bihe bya gahunda ya guma mu rugo yaturukaga ku ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza yo kwirinda covid 19.

 Umuganda wongeye gutuma mu Mujyi wa Kigali hataba urujya n'uruza nk'urusanzwe. 

Byinshi mu bikorwa byibanzweho mu turere tugize Umujyi wa Kigali birebana n'isuku, gusibura no guha inzira imiferege y'amazi hagamijwe kwirinda ingaruka z'isuri, gutegura ahazubakirwa abagizweho ingaruka n'ibiza, kurwanya isuri mu buryo bunyuranye haterwa ibiti n'ibindi. 

Abatuye n'abakorera mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bari banyotewe n'ibikorwa by'umuganda kuko usibye kongera guhuza abaturage benshi, ngo banaboneyeho umwanya wo gutangira kwirinda ingaruka ziterwa n'ibiza.

Usibye ibikorwa byo kurwanya isuri, nko mu Karere ka Kicukiro by'umwihariko abatuye mu Murenge wa Kanombe baneretswe uburyo bashobora gusana imihanda ku buryo burambye kugira ngo irusheho kuba nyabagendwa, iyi ikaba ari indi ntambwe ikomeye yo kubungabunga imihanda itarashyirwamo kaburimbo.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa asobanura ko kuba hari hashize igihe kinini nta muganda uba ngo byatumye hari byinshi byangirika birimo imirwanyasuri, cyokora agashimangira ko imbaraga zigiye gushyirwa mu kurengera ibidukikije mu rwego rwo kugabanya ubwinshi bw'amazi akunze kuba intandaro y'ibiza.

Ibikorwa by'umuganda wa buri mpera z'ukwezi byongeye gusubukurwa mu kwezi gushize kwa 2 uyu mwaka mu gihugu hose usibye Umujyi wa Kigali waberagamo  isiganwa mpuzamahanga ry'amagare rizwi nka Tour du Rwanda. Ni nyuma y'uko ibikorwa by'umuganda byaherukaga mbere y'uko icyorezo cya Covid 19 kigera mu Rwanda mu kwezi kwa 3 kwa 2020.


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira