Yanditswe Feb, 18 2020 11:27 AM | 12,371 Views
Ibiganiro byo ku munsi wa 3 w'umwiherero w'abayobozi b'u Rwanda ukomeje kubera mu ishuri rya gisirikare rya Gabiro,byibanze ku iterambere ry'ubukungu,uburezi ndetse no kurwanya ruswa.
Ibiganiro byatanzwe ku munsi wa 3 w’umwiherero w’abayobozi biruzuzanya kuko byibanze ku ngamba zo guteza imbere ubukungu kandi bikaba bisaba uburezi bufite ireme ndetse n’ingamba zihamye zo kurwanya ruswa.
Abatanze ibiganiro bagaragaje ko icyerekezo 2050 gisaba guhindura imyumvire hagamijwe gukora ishoramari rifite ubushobozi bwo gusubiza ibibazo bizaba biriho muri icyo gihe no guhatana mu ruhando mpuzamahanga.
Ibyo ngo bisaba kunoza imyigishirize ku buryo hashyirwaho uburyo butuma haboneka abakozi abafite ubumenyi bukenewe ndetse n'uburyo bunoze bwo koroshya kubona inguzanyo.
Iki cyerekezo kandi ngo kirasaba ko abikorera barushaho kubyaza umusaruro amahirwe ahari ndetse no gutegura uburyo bakoresha ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru.
Mu bijyanye n'ishoramari,ikibazo cy'inguzanyo ziri hejuru ndetse no kudafatanya kw'amabanki mu gushyigikira imishinga no guhurira ku ngwate na byo bagaragagajwe nk'ibikwiye kuva mu nzira mu rwego rwokurushaho guteza imbere ishoramari.
Ibi biganiro byanagarutse cyane ku kibazo cy'abikorera usanga hari ibicuruzwa byabo bitegerezwa abaturage ku buryo usanga inganda zikora ariko mu bice by'icyaro ntibihaboneke.Kuri ibi ariko abikorera avauga ko bahumuwe amaso n'ibibazo biri mu karere muri iki gihe.
Ishoramari mu buhinzi ryagaragajwe nk'ikintu gikwiye gushyirwamo imbaraga cyane mu rwego rwo guhaza abagera kuri miliyoni 22 bazaba batuye u Rwanda muri 2050 ,gusagurira amasoko no kongera uruhare rw'uru rwego mu musaruro mbumbe w'igihugu .
Ibibazo birimo ubucucike mu mashuri, abanyeshuri bimuka bafite amanota make ndetse n'ibikoresho bigurwa bikazagaragara ko bitujuje ibisabwa nabyo byagaragajwe nka bimwe mu bikibangamiye ireme ry'uburezi, bigomba kuvugutirwa umuti mu maguru mashya.
Muri rusange imyuga n'ubumenyi ngiro byagaragajwe nk'igisubizo gikomeye mu kwihangira imirimo nyamara ngo haracyari imbogamizi zo kuba benshi mu bashaka kwiga ayo masomo batabishobora bitewe n'uko kuyigisha bihenze mu gihe nyamara abanyeshuri baba barangije imyaka 9 y'ibanze biga ku buntu.
Kuri ubu 33.1% nibo biga amasomo y'imyuga n'ubumenyi ngiro mugihe uri gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere (NST1),biteganyijwe ko 60% by'abarangije imyaka 9 y'uburezi bw'ibanze bazaba biga mu myuga n'ubumenyi ngiro nkuko bitangazwa n'Ishuri rikuru ry'u Rwanda ry'imyuga n'ubumenyi (Rwanda Polytechinic).
Kuva muri 2010 amashuri y'imyuga yikubye inshuro 6 mu gihe umubare w'abayagana wikubye kabiri gusa. Aya mashuri yari 54 muri 2010 agera kuri 361 muri 2019, mu gihe abiga muri ayo mashuri bavuye ku bihumbi 53 bakagera ku bihumbi 107.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru