AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Umunya-Haiti Jean Philippe Prosper yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group

Yanditswe May, 19 2023 17:56 PM | 110,726 Views



Mu nama rusange ya BK Group yabaye kuri uyu wa Gatanu, hemejwe Jean Philippe Prosper nka Perezida mushya w’inama y’ubutegetsi wa BK Group PLC. Asimbuye Marc Holtzman watorewe kuyobora inama y'Ubutegetsi ya Rwanda Capital Market Authority.

Jean Philippe Prosper akomoka muri Haiti, afite ubunararibonye mu gucunga imari z’ibigo bikomeye aho yabaye visi prezida w’Ikigega cy’imari cya Banki y’Isi gifasha abikorera, International Finance Corporation.

Muri iyi nama, Marc Holtzman yagaragaje ko igihe ari iki ngo abashoramari mpuzamahanga bamenye ko mu Rwanda ari ho hantu bakwiye gushora imari kuko ari igihugu gifite umuvuduko mu iterambere ry’ubukungu.

Ni inama rusange ngarukamwaka y'ikigo cy'ishoramari BK Group PLC cyibumbiye hamwe Banki ya Kigali, BK capital Ltd, BK General Insurance na BK Techouse. Yabimburiwe no kwemeza imwe mu myanzuro yagaragajwe muri raporo y'umwaka wa 2022.

Iyi raporo yerekana ko mu mwaka wa 2022 iki kigo cyinjije miliyari 59.7 z'amafaranga y'u Rwanda, inyongera ya 15% ugereranije n'umwaka wa 2021. Ibi ngo bishingiye ahanini ku bikorwa byaguye by'iki kigo birimo n'ibigirira akamaro abaturage mu nzego zitandukanye nkuko Marc Holtzman wari Perezida w'inama y'ubutegetsi ya BK Group PLC abisobanura.

Ati “BK yagize umwaka mwiza. hinjijwe miliyoni 62 z'madorali, izo ni miliyoni 36 mu myaka 3 gusa.Ni ikigo kiri gukomeza kwaguka muri serivisi z'imari, ubwishingizi, serivisi z'ubuhinzi zitandukanye zifasha abaturage, ubona ko ejo h'iki kigo ari heza

Kuba izamuka ry'ubukungu mu Rwanda ritanga icyizere, ni ho Marc Holtzman ahera agaragaza ko iki ari cyo gihe kugira ngo abashoramari mpuzamahanga bamenye ko mu Rwanda ari ho hantu bakwiye gushora imari yabo.

Ati “Kuri ubu hariho igitutu mpuzamahanga ku masoko ariko ibyo bizahinduka, kandi nibihinduka mu myaka iri mbere, abashoramari bazabibona ko mu Rwanda ari ho hantu hari amahirwe meza y'ishoramari ku rwego mpuzamahanga. Mu mboni zanjye, tunarebeye kuri iki kigo cya BK Group, ubona ishoramari rizarushaho kwaguka no gutera imbere.

Manzi Prince



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura