Yanditswe May, 19 2023 17:56 PM | 110,525 Views
Mu nama rusange ya BK Group yabaye kuri uyu wa Gatanu, hemejwe Jean Philippe Prosper nka Perezida mushya w’inama y’ubutegetsi wa BK Group PLC. Asimbuye Marc Holtzman watorewe kuyobora inama y'Ubutegetsi ya Rwanda Capital Market Authority. Jean Philippe Prosper akomoka muri Haiti, afite ubunararibonye mu gucunga imari z’ibigo bikomeye aho yabaye visi prezida w’Ikigega cy’imari cya Banki y’Isi gifasha abikorera, International Finance Corporation.
Muri iyi nama, Marc Holtzman yagaragaje ko igihe ari iki ngo abashoramari mpuzamahanga bamenye ko mu Rwanda ari ho hantu bakwiye gushora imari kuko ari igihugu gifite umuvuduko mu iterambere ry’ubukungu.
Ni inama rusange ngarukamwaka y'ikigo cy'ishoramari BK Group PLC cyibumbiye hamwe Banki ya Kigali, BK capital Ltd, BK General Insurance na BK Techouse. Yabimburiwe no kwemeza imwe mu myanzuro yagaragajwe muri raporo y'umwaka wa 2022.
Iyi raporo yerekana ko mu mwaka wa 2022 iki kigo cyinjije miliyari 59.7 z'amafaranga y'u Rwanda, inyongera ya 15% ugereranije n'umwaka wa 2021. Ibi ngo bishingiye ahanini ku bikorwa byaguye by'iki kigo birimo n'ibigirira akamaro abaturage mu nzego zitandukanye nkuko Marc Holtzman wari Perezida w'inama y'ubutegetsi ya BK Group PLC abisobanura.
Ati “BK yagize umwaka mwiza. hinjijwe miliyoni 62 z'madorali, izo ni miliyoni 36 mu myaka 3 gusa.Ni ikigo kiri gukomeza kwaguka muri serivisi z'imari, ubwishingizi, serivisi z'ubuhinzi zitandukanye zifasha abaturage, ubona ko ejo h'iki kigo ari heza
Kuba izamuka ry'ubukungu mu Rwanda ritanga icyizere, ni ho Marc Holtzman ahera agaragaza ko iki ari cyo gihe kugira ngo abashoramari mpuzamahanga bamenye ko mu Rwanda ari ho hantu bakwiye gushora imari yabo.
Ati “Kuri ubu hariho igitutu mpuzamahanga ku masoko ariko ibyo bizahinduka, kandi nibihinduka mu myaka iri mbere, abashoramari bazabibona ko mu Rwanda ari ho hantu hari amahirwe meza y'ishoramari ku rwego mpuzamahanga. Mu mboni zanjye, tunarebeye kuri iki kigo cya BK Group, ubona ishoramari rizarushaho kwaguka no gutera imbere.
Manzi Prince
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru