Yanditswe May, 18 2022 20:32 PM | 193,932 Views
Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bivuga ururimi rw'Igifaransa, Louise Mushikiwabo asanga kwigisha ururimi rw'Igifaransa mu ngabo z'u Rwanda bizazifasha kumvikana n'abatuye ibihugu bivuga Igifaransa zoherezwamo kugarura amahoro n’umutekano.
Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro isomo ry'igifaransa mu ngabo z’u Rwanda.
Mu ishuri rya gisirikare riri i Gako mu karere ka Bugesera, mu masaha y'igicamunsi Jina El Haber umukozi w'umuryango mpuzamahanga w'ibihugu bivuga ururimi igifaransa imbere y'abasirikare bagera ku 150 batorezwa koherezwa mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centre Afrika, yatanze isomo ry'Igifaransa mu gitabo kiswe les methodes francais pour les militaires.
Ni igitabo gikubiyemo amwe mu magambo y'ibanze akoreshwa mu gisirikare ku isi, umwarimu yigishije amajwi n'amafoto nyuma akabaza ibibazo abasirikare bagasubiza.
Umuyobozi ushinzwe amahugurwa n'ibikorwa mu ngabo z'u Rwanda, Col Jean Chrisostome Ngendahimana ashima ubufatanye bwa OIF n'ingabo z'u Rwanda, akavuga ko kumenya Igifaransa ku ngabo z'u Rwanda ari agaciro gakomeye mu butumwa bwo kugarura amahoro ku isi
Umunyamabanga
mukuru wa OIF Louise Mushikiwabo avuga ko kwigisha
igifaransa ingabo z'u Rwanda, ari ingenzi cyane mu migendekere myiza yo kugarura
amahoro ku isi.
Isomo
ry'Igifaransa rirahabwa abasirikare 150 bazajya gusimbura bagenzi babo muri
Centre Afrika, iri somo kandi rirongerwa mu nteganyanyigishyo y'amaso asanzwe ahabwa abasirikare bagiye
kujya mu butumwa bwo kugarura amahoro.
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu baturage batewe impungenge n’imibare y’abandura Covid-19 itangiye kwiyongera
...
Jul 02, 2022
Soma inkuru
Huye: Ingo 3000 zo muri Mbazi zahawe amazi
Jul 02, 2022
Soma inkuru