Yanditswe Jun, 21 2022 19:49 PM | 98,687 Views
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko urubyiruko rushobora kwifashisha ikoranabuhanga rugatanga ibisubizo by'ibibazo bibangamiye abaturage bo mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza.
Urubyiruko rwo mu bihugu bihuriye mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza, ruvuga ko inama y'ihuriro ry'urubyiruko iruhuza mu muryango wa Commonwealth isoje rumenye ko ejo hazaza hari mu biganza byarwo.
Ibi urubyiruko rwabigarutseho mu muhango wo gusoza ihuriro ry'urubyiruko ruhuriye mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza.
Mu gihe cy'iminsi 3 iyi nama y'ihuriro ry'urubyiruko ruhuriye mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza ibera mu Rwanda.
Uru rubyiruko ruvuga ko iyi nama yongeye ku rugaragariza ko ejo hazaza hari mu biganza byarwo.
Mu gusoza iri huriro ry'urubyiruko imishinga myiza 12 y'urubyiruko yahawe ibihembo, aho imishinga 4 ya mbere mu yahatanye mu byiciro bine buri mushinga wahawe ibihumbi 10 by'amadorari.
Umunyamabanga Mukuru w'umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza, Patricia Scotland yagaragarije urubyiruko ruhuriye mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza ko icyorezo cya covid-19 cyagize ingaruka nyinshi zatumye hari ababura abavandimwe babo, uburezi bugakomwa mu nkokora ariko ko urubyiruko rufite ubushobozi bwo guhindura ejo hazaza.
"Tuzi ko uburezi bwakomwe mu nkokora, hari abazakubwira ko icyizere kiri hasi,ko tugiye gusubira inyuma, reka mbabwire icyo mbona, ndabona urubyiruko rufite umuhate n''umurava, impano kandi rufite guanga ibishya. Abantu benshi bazababwira ko muri abayobozi b'ejo hazaza ariko munyumve neza kucyo ngiye kuvuga, ntabwo muri ababozi b'ejo muri abayobozi b'uyu munsi."
Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko urubyiruko rushobora kwifashisha ikoranabuhanga rugatanga ibisubizo by'ibibazo bibangamiye abaturage bo mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza.
Ati "Ndemeza ko ubu noneho mwihuje mukaba ikintu kimwe, intego zimwe kandi mufite imbaraga zo gushyira mu bikorwa imyanzuro y'iri huriro ry'urubyiruko. Leta y'u Rwanda ikomeza gushyigikira imikoranire ikomeje mu bunyamabanga bwa commonwealth, mu ihuriro ry'urubyiruko, ibihugu binyamuryango, imiryango itari iya leta mu buryo budaheza kandi burambye kugirango icyerekezo cy'umuryango duhuriyeho kigerweho. Mu gusoza iyi nama y'iri huriro ndasaba urubyiruko gufata umwanya warwo ku rwego rw'isi, rukomeze kuba hamwe kandi rufite umuhate, hitamo umuhate aho gutinya kandi wanjye kubivamo hiamo icyerekezo cyiza mu kurema icyerekezo cya soiety yacu kubera ko amateka ari mu biganza byanyu."
Iri huriro ry'urubyiruko ruhuriye mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza ribaye ku nshuro ya 12 rikaba ryasoje hashyirwaho komite nyobozi y'iri huriro izayobora mu gihe cy'imyaka 2.
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar
Mar 21, 2023
Soma inkuru
Politiki mbi ntikwiye kuba muri siporo-Perezida Kagame
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ibikoresho bya mbere byo kubaka uruganda rw’inkingo byageze mu Rwanda
Mar 13, 2023
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bari mu buyobozi
Mar 01, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko Leta iticaye ubusa mu guhangana n'izamuka ry'ibiciro
Mar 01, 2023
Soma inkuru
U Rwanda na Yorudaniya byasinye amasezerano avanaho visa ku badipolomate n'abandi bafite pasipo ...
Feb 22, 2023
Soma inkuru
EAC yasabye ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda na Uganda bacyurwa
Feb 17, 2023
Soma inkuru
Nzakora icyo ari cyo cyose kugira ngo inkuru ya FDLR itazagaruka iwacu ukundi-Perezida Kagame
Feb 09, 2023
Soma inkuru