AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth yavuze ko u Rwanda rwiteguye neza CHOGM

Yanditswe Mar, 12 2021 18:29 PM | 81,814 Views



Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, Patricia Scotland yashimye uburyo u Rwanda rwiteguye kwakira y’inama y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bigize Commonwealth (CHOGM) izabera i Kigali muri Kamena uyu mwaka.

Uyu muyobozi ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 3 rugamije kureba aho imyiteguro yo kwakira iyi nama igeze.

Mu kiganiro cyihariye Patricia Scotland yagiranye na RBA, yashimangiye ko inama y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bigize uyu muryango izabera i Kigali mu kwezi kwa gatandatu 2021.

Yagize ati “Dufite ubushake bwo gukorera iyi nama hano i Kigali kandi mu kwezi kwa 6, isi yanyuze mu bihe bikomeye cyane, igihe twateguraga iyi nama umwaka ushize mu kwezi 3 dutekereza ko izaba mu kwa 6 mu mwaka wa 2020 ntabwo twari tuzi ko Covid-19 izagera kuri uru rwego ni yo mpamvu twayisubitse kuko twari dufite icyizere ko covid izaba yarashyize mu kwezi 6 uyu mwaka ariko ntabwo ariko byageze ariko dufite intego ko tuzakora uko dushoboye kose kugira ngo tuzahurire aha Kigali tariki 21 mu kwezi kwa 6 uyu kwaka. Turashaka ko tuzaba turi hamwe, tuganire, turashaka kuba hamwe nk'umuryango tumaze igihe dukora inama zacu dukoresheje ikoranabuhanga inama za mbere z'abaminisitiri zakoreshejwe ikoranabuhanga kandi byagenze neza ariko hari abantu benshi bafite icyizere cy'uko twahura nk'uko twicaye ubu tukaganira imbone nk'ubone.”

Patricia Scotland avuga kandi ko u Rwanda rwiteguye neza kwakira iyi ya CHOGM.

Ati “Cyane rwose u Rwanda ruriteguye neza, iyo urebye aho iyi nama izabera hubatswe kubera CHOGM itsinda ririmo gutegura CHOGM ririmo gukurikirana iki gikorwa umunsi ku munsi 100% barimo gukurikirana ikintu ku kindi  ntabwo turabona igihugu kiteguye gutya CHOGM nk'u Rwanda rufite ibyishimo, ni ibintu bishimishije kubona abantu bitanga, bakora ibyo bishimiye,bakorana umwete.”

Iyi nama ya CHOGM izabera i Kigali mu kwezi kwa 6 uyu mwaka hari ingingo zitandukanye zizaganirwaho zirimo ikibazo cy'imihindagurikire y'ibihe, uburinganire no guteza imbere ubucuruzi mu bihugu bihuriye mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza.

Ibihugu 54 ni byo bibarirwa mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza, n'abantu bangana na miriyari 2.4, muri abo 60% ni urubyiruko ruri munsi y'imyaka 30.

Biteganyijwe kandi ko iyi nama izitabirwa n'abantu bari hagati y'ibihumbi 7 ni bihumbi 10.

kuri uyu wa 4 kandi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye Village Urugwiro,  Patricia Scotland, bagirana ibiganiro.

No mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yagiranye ibiganiro na minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane, Dr Vincent Birura, byanagarutse ku bindi bibazo bireba isi yose nk'ingamba zo guhangana n'icyorezo cya Covid19 ndetse n'ibijyanye n'imihindagurikire y'ikirere.

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama