AGEZWEHO

  • Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi – Soma inkuru...
  • Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa – Soma inkuru...

Umunyamabanga wa US wungirije Nagy yavuze ku kibazo cya AGOA n'u Rwanda

Yanditswe Mar, 12 2019 12:07 PM | 3,708 Views



Umunyamabanga wungirije wa Leta zunze ubumwe za America ushinzwe gukurikirana umugabane wa Afurica Tibor Nagy avuga ko nubwo u Rwanda rwahagarikiwe ibicuruzwa byarwo byoherezwayo bikuriweho imisoro binyuze mu masezerano ya AGOA, ngo si ibicuruzwa byose usibye imyenda yonyine.

Mu kiganiro yagejeje ku banyeshuli bo muri Kaminuza ya Carnegie Mellon University, Uyu munyamabanga wa leta ya America wungirije ushinzwe Afurica Tibor Nagy yavuze ko ari uruzinduko rwe muri Afurika rugamije guteza imbere ubufatanye mu birebana n'ubucuruzi ndetse n'ubuhahirane muri rusange.

Avuga ko iki gihugu gifatanya cyane n'uyu mugabane wa Afurika byumwihariko u Rwanda aho yemeza ko kimaze kuhashora miliyoni zisaga 300 z'amadorali y'america guhera muri 2015.

Mu Rwanda gusa ngo niho honyine abakozi babo bemererwa n'abashinzwe umutekano muri Ambasade yabo kugenda mu gihugu hose.

Nyuma yaho u Rwanda rufatiye icyemezo cyo guhagarika imyenda n'inkweto bya caguwa no kuzamura imisoro yabyo, America yahise ihagarika ibicuruzwa igihugu cyoherezaga muri America bikuriweho imisoro. Tibor Nagy avuga ko iki cyemezo kitareba ibicuruzwa byose.

Imwe mu mishinga yishimiye u Rwanda rufatanyamo n'igihugu cye irimo iya drones utudege duto twifashishwa mu kohererza amaraso kwa muganga ku buryo zipline imaze gutanga amaraso inshuro zisaga ibihumbi 10.

Ubufatanye bw'u Rwanda na USA ngo bumaze gutera imbere ku kigero cya 300% mu myaka 10 ishize. Uyu mushyitsi uje ku nshuro ya mbere mu Rwanda nyamara yarakoreye kuri uyu mugabane mu gihe cy'imyaka 37, yishimira uburyo ruhagaze neza muri byinshi akurikije ibibazo rwanyuzemo.

 Ni Inkuru ya Bosco Kwizera 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m