Yanditswe Feb, 11 2022 20:29 PM | 52,311 Views
Umunyarwanda, Niyizibyose Confident yakoze ikoranabuhanga ryifashishwa
n'abana mu myigire yabo cyane cyane gusoma ibitabo, akaba ari umwe mu banyafurika 10
barimo guhatanira igihembo mpuzamahanga cy'amayero ibihumbi 15.
Niyizibyose ni umusore w'imyaka 23, yakoze uburyo bw'ikoranabuhanga cyangwa ibizwi nka App, aho umwana yegereza igikoresho cyikoranabuhanga nka telephone cyangwa tablet igitabo maze amashusho cyangwa ibindi birimo bikanyeganyega, bikanavuga.
Ni uburyo butangaje kandi buvumbura amatsiko y'umwana.
Yagize ati "Ni app ifasha abana bo mu mashuri abanza mu buryo bushimishije, dukorana n'abasohora ibitabo tugakoresha iyo app n'igitabo umwana akareba animation zirimo, zigisha imibare icyongereza n'ubumenyi rusange."
Niyizibyose avuga ko ubu buryo bushimisha umwana kandi bikamwigisha atavunitse, haba gusoma ibijyanye n'ubumenyi rusange ndetse n'imibare.
Jean Ntawanguwe, umwe mu bakozi mu kigo gitunganya kikanagurisha ibitabo cyane cyane ibyagenewe abana, kinakoresha iri koranabuhanga rya Confident, avuga ko guhuza ikoranabuhanga n'igitabo ari uguharurira inzira yorohera umwana kugera ku ntego.
"Ni byiza cyane kuko bituma umwana yihuza cyane n'inkuru asoma n'amashusho abona mu gitabo, urugero hari abana bo mu mujyi ari nabo bakoresha cyane iryo koranabuhanga batazi inyamaswa, rero gushyira telephone hejuru y'igitabo cyirimo amashusho yinyamaswa agahita atangira kugenda ni ikintu kimushimisha aba ameze nk'uyibonye bigatuma abiha umwanya, rero ikoranabuhanga ryuzuzanya n'igitabo gisanzwe."
Bamwe mu babyeyi bafite abana barimo abiga mu mashuri abanza, bavuga ko umwana wiga hakoreshejwe ikoranabuhanga hari icyo yunguka kurusha utarikoresha.
Niyizibyose Confident ari mu Banyafurika 10 bahatanira kuzegukana igihembo cy’ibihumbi 15 by’ama euro, mu irushanwa ry’ikoranabuhanga rifasha mu burezi bw’abana bo muri Afurika ryitwa Challenge App Afrique.
Ritegurwa na Radio Mpuzamahanga y'Abafaransa RFI, na Television ya France 24.
Muri iri rushanwa, uyu mwaka hatanzwe imishinga ikabakaba 1000, ubu hasigayemo 10 irimo guhatanira igihembo.
Ubu mu Rwanda no mu mahanga abakoresha iri koranabuhanga cyangwa abaritunze mu bikoresho by'ikoranabuhanga ryabo barenga ibihumbi. Abarikoresha ku buryo buhorahao bari hagati ya 200 na 300 buri cyumweru.
Fiston Felix Habineza
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru