Yanditswe Oct, 13 2021 19:55 PM | 60,803 Views
Umuryango
Unity Club Intwararumuri, urahamagarira urubyiruko kwigira ku barinzi
b’igihango bakababera urugero rwiza rw’uburyo bakwiye gusigasira ubumwe
bw’abanyarwanda kuko ari bwo nkingi y’iterambere rirambye.
Kuva mu Ukuboza 2013 Mungarakarama Alphonse na Niwemugeni Bazilissa babana nk’umugabo n’umugore, ariko mu mpeshyi y’umwaka ushize nibwo basezeranye imbere y’amategeko nyuma yo kubyarana abana 3.
Icyakora ngo byaje kugaragara ko impamvu nyamukuru yatumye Mungarakarama na Niwemugeni batinda gusezerana atari ubukene, ahubwo ari uko badahuje amateka.
Umwe muri bo yarokotse jenoside yakorewe abatutsi, naho mugenzi we akomoka mu muryango utarahigwaga ari nawo wakomeje kuba intambamyi yo gusezerana kwabo.
Umuhuzabikorwa w’umuryango Sevotha, Mukasarasi Godelieve wafashije umuryango wa Mungarakarama na Niwemugeni kurenga ibyabatandukanyaga bagasezerana, avuga ko hari imiryango igera kuri 20% igikeneye gukurikiranwa kuko ikigenda biguruntege mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.
Uretse gufasha imiryango nk’iyo Sevotha imaze igihe yita ku bana bagera kuri 400 bavutse ku nterahamwe, nyuma yo gufata ku ngufu ba nyina muri jenoside yakorewe abatutsi.
Ni ibikorwa byose byatumye umuhuzabikorwa w’umuryango Sevotha, Mukasarasi Godelieve ashimirwa n’umuryango Unity Club intwararumuri nk’umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu.
Nyuma yo guhemukirwa muri jenoside yakorewe abatutsi akaza kuyirokoka, Mudenge Boniface wo mu karere ka Rubavu we yashinze umuryango “Inyenyeri itazima” ugamije kunga imiryango y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi n’iy’abayigizemo uruhare, bituma nawe ashimirwa nk’umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu.
Kuva gahunda y’abarinzi b’igihango yatangira muri 2015 abagera kuri 40 barimo abanyarwanda bariho n’abatakiriho 35 n’abanyamahanga 5, bamaze gushimirwa ubutwari bagize baharanira ubumwe bw’abanyarwanda n’indangagaciro z’ubumuntu muri rusange.
Uwacu Julienne, umwe mu banyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, asaba urubyiruko gufata abarinzi b’igihango nk’ababyeyi bigiraho mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Uretse abo ku rwego rw’igihugu, hirya no hino mu gihugu hari abarinzi b’igihango bo ku rwego rw’uturere n’imirenge.
Divin Uwayo
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru