Yanditswe May, 13 2022 19:45 PM | 109,403 Views
Umuryango imbuto Foundation wahembye imishinga 4
y'urubyiruko yahize iyindi mu marushanwa yiswe IAccelerator abaye ku nshuro ya
4, aya marushanwa akaba yaribanze ku
gutoranya imishinga itanga ibisubizo bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda.
Urubyiruko rwahatanye mu marushanwa ya IAccelerator icyiciro cya 4, rwasabwe kugaragaza imishinga ishobora gutanga ibisubizo ku bibazo by'ubuzima bwo mu mutwe n'ubuzima bw'imyororokere.
Imishinga isaga 490 y'urubyiruko niyo yakiriwe hatoranywamo imishinga 4 ihiga iyindi, buri mushinga ugenerwa ibihumbi 10 by'amadorari ni ukuvuga agera muri miriyoni 10.
Abatsinze bavuga ko babonye uburyo bwo gushyira mu bikorwa imishinga yabo bagashima urubuga urubyiruko rwashyiriweho rubaha amahirwe yo kugaragaza ubumenyi rufite.
Umuyobozi wungirije w'Umuryango Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine avuga ko aya marushanwa mu rubyiruko arimo gutanga ibisubizo.
Ni mu gihe umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy'igihugu
gishinzwe ubuzima, Noella Bigirimana avuga ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare
mu gushaka ibisubizo by'ibibazo bibangamiye abaturage cyane ibijyanye n'inda
ziterwa abangavu.
Ati "Bimwe mu bintu by'ingenzi muri
Leta yacu ni uguteza imbere urubyiruko rwacu, imibereho myiza ishobora gukomwa
mu nkokora n'ibibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe, ndetse no kugira
amakuru adahagije ku buzima bw'imyororokere kubera ubukangurambaga
budahagije, kutabona serivisi z'ubuzima bw'imyororokere, ibi ni ibyiciro bigomba
gushyirwamo imbaraga mu buryo buhoraho, urubuga nk'uru rufite umwihariko wo
kuba ahari urubyiruko ruzana ibisubizo binyuze ku ku nkunga urubyiruko rubona
iba ikenewe kwagura ibitekerezo byabo n'ibisubizo."
Mu biganiro byatanzwe kandi urubyiruko rwahawe umukoro wo kwirinda ibiyobyabwenge no kubirinda abandi, urubyiruko kandi rwagaragarijwe umubabane wa Afurika ufite byinshi rwaheraho rukiza imbere.
U Rwanda rukaba rukaba rushyize imbere urubyiruko muri gahunda zose z'igihugu zigamije iterambere.
Abasirikare ni abenegihugu nk’abandi ntibakwiye guhezwa mu bigiteza imbere- Gen Kazura
May 20, 2022
Soma inkuru
U Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 18 Frw yo guteza imbere abagore n'urubyiruko
May 20, 2022
Soma inkuru
Abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri UNILAK baravuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabera iso ...
May 20, 2022
Soma inkuru
Dr Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Bwongereza barimo uw’Ubutabera
May 20, 2022
Soma inkuru
Abatuye muri Nyabihu baravuga ko batishimiye umuvuduko bariho mu kugabanya igwingira mu bana
May 20, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rurateganya gukoresha miliyari 4,650 muri 2022/2023
May 19, 2022
Soma inkuru