Yanditswe Jan, 27 2023 17:27 PM | 5,831 Views
Ministri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'uburere mbonera
gihugu, Dr Jean Damascene Bizimana aravuga ko umuryango mpuzamahanga ukwiye kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe
Abatutsi, ugashyira imbaraga mu gukumira Jenoside kurusha guhana aho byamaze gukorwa kuko
abishwe baba batakirengewe.
Ibi byagaragarijwe i Kigali kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi.
Inzego n’imiryango iharanira kurwanya jenoside, nabo bakaba basaba Umuryango mpuzamahanga guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya imvugo zimakaza urwango ndetse n'ivangura iryo ariryo ryose, kuko bikomeje kwirengagizwa ubwicanyi na jenoside byazongera kubaho.
Hashize imyaka isaga 80
jenoside yakorewe Abayahudi ibaye, nubwo nyuma y'iyi jenoside
hashyizweho amategeko mpuzamahanga yo gukumira no guhana ibyaha bya jenoside,ntibyabujije
ko mu 1994 hogera kuba indi Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Uhagarariye Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Ozonnia Ojielo asanga izo jenoside zarashoboraga gukumirwa iyo umuryango mpuzamahanga ubyitaho.
Yagize ati “Ntidukwiye na gato kwibagirwa amahano ya Jenoside yakorewe Abayahudi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi. Dukwiye kwigira kuri aya mateka tukubaka ejo hazaza heza. Yego Jenoside yakorewe Abayahudi yashoboraga gukumirwa ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko umuryango mpuzamahanga watereranye ikiremwa muntu. Icyo twakora ni ugusubiza agaciro abishwe, tukigira kuri uku gutsindwa ndetse tukiyemeza rwose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kandi tugashyira mu bikorwa ibyo tuvuga.”
Nyuma y'imyaka isaga 80 habaye Jenocide yakorewe Abayahudi haracyumvikana abayihakana ndetse n'abayipfobya.
Ambassaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam agaragaza ko kwibuka ari umwanya wo gusangira amateka no gukira ibikomere, ariko ashimangira ko hadakwiye kwirengagizwa imvugo zibiba urwango ndetse n'ivangura aho riva rikagera.
Kuwa 27 Mutarama 2005 nibwo umuryango wAbibumbye wemeje iyi taliki nk'umunsi mpuzamahanga wo kwibuka miliyoni zisaga 6 zishwe muri Jenoside yakorewe Abayahudi hagati y' 1939-1945 mu gihe cy'itambara y'isi ya kabiri.
SAM KALISA
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar
Mar 21, 2023
Soma inkuru
Politiki mbi ntikwiye kuba muri siporo-Perezida Kagame
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ibikoresho bya mbere byo kubaka uruganda rw’inkingo byageze mu Rwanda
Mar 13, 2023
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bari mu buyobozi
Mar 01, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko Leta iticaye ubusa mu guhangana n'izamuka ry'ibiciro
Mar 01, 2023
Soma inkuru
U Rwanda na Yorudaniya byasinye amasezerano avanaho visa ku badipolomate n'abandi bafite pasipo ...
Feb 22, 2023
Soma inkuru
EAC yasabye ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda na Uganda bacyurwa
Feb 17, 2023
Soma inkuru
Nzakora icyo ari cyo cyose kugira ngo inkuru ya FDLR itazagaruka iwacu ukundi-Perezida Kagame
Feb 09, 2023
Soma inkuru