AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Umusanzu ntagereranywa w’abagore bari ku ruhambe rwo kurwanya COVID19

Yanditswe Apr, 24 2021 17:38 PM | 12,789 Views



Abagore b'abaganga bakora ahavurirwa Covid 19 bavuga ko mu kazi bakora bishimira gutanga umusanzu wabo bita ku barembejwe n'iki cyorezo.

Ibitaro by'Akarere ka Nyarugenge byakira abarwayi barembye kubera icyorezo cya Covid 19. Ubuyobozi bwabyo buvuga ko 70% by'ababikoramo ari abagore.

Abaforomo b’abagore bita ku barwayi barembye cyane basobanura ko mu ntangiriro bitari byoroshye kumva ko bagiye kwita ku  barwayi ba Covid 19.

Mukantarindwa Laurence ati “Ngitangira kwita ku barwaye covid 19, nari mfite ubwoba, hari igihe numvaga ntinye gutaha mu rugo, nigiriraga ubwoba, nkabugirira umuryango, abana ariko uko iminsi igenda iza, ngenda mbimenyera nkabona ni ibintu bisanzwe.”

Nyiramatabaro Marie Josee ati “Hano tuba dufite ubwirinzi buhagije ku buryo nta mpungenge tuba dufite zo kuba  twajyana covid mu rugo. Ibyo bituma nshira impungenge, nkaganiriza umuryango ibijyanye n’akazi nkora, nkabamara impungenge zuko ntazigera mbanduza covid.”

Nubwo bimeze gutyo ariko aba bagore bita ku barwayi ba Covid 19, bavuga ko hari ikibatera imbaraga zo gukomeza akazi kabo.

Mukantarindwa Laurence ati “Ikimpa imbaraga, ni ukubona ukuntu umuntu aza arembye ameze nabi, rimwe na rimwe ukabona ubuzima busa nkaho burangiye, ariko iyo witaye kuri iyo ndembe, ukabona agaruye ubuzima, arakize, ni cyo kintu cyanteye imbaraga, kwita ku baba barembye ariko ukabona barakize.”

Nyiramatabaro Marie Josee ati “Iyo ninjiye ahari abarwayi, nkabona ukuntu barembye, numva ngize umutima wo kubafasha, mba numva nakwitanga, ngakora ibishoboka byose kuko baba barembye kandi bababaye, mba mbona ko bankeneye, mba mpari nk’umuforomo, ndetse nk’umurwaza, iyo mbabonye mba numva umutima w’ubumuntu uganje muri jye, nishimira umusanzu ntanga nk’umuganga w’umugore.”

Baba abakorera kuri ibi bitaro by'akarere ka Nyarugenge ndetse n'ahandi nko ku bitaro bya Kabgayi ahavurirwa abarwayi ba Covid 19 bahamya ko kwita ku barwayi bitababuza kuzuza izindi nshingano baba bafite mu miryango yabo.

Nyirabenda Clarisse ati “Bisaba kwirirwa aho tubavurira, umuntu akabaha imiti, ibyo kurya n’ibindi bakenera, abo mu muryango wanjye ntago banyishisha, narabasobanuriye iyo ngeze mu rugo, nitwararika isuku, nkita ku muryango wanjye.”

Gusa hari bamwe mu baganga b’abagore bakoraga mu bijyanye no kuvura covid19 banduye iki cyorezo. Na bo bashima uburyo bitaweho bagakira.

Umukozi muri Laboratwari ku Kigo Nderabuzima cya Gatenga ati “Byatangiye numva mfite imbaraga nkeya, nkumva umubiri wanjye ucitse intege, nkayoberwa impamvu, ntabwo nakororaga, gusa numvaga umubiri wanjye ushyushye, ngiye kwipimisha basanga ni covid, numvise mpungabanye, nanirwa kubyakira, ntangira kubona ibimenyetso birimo ibicurane, ntangira guhumeka nabi, numvaga nihebye, narebaga amakuru nkabona hari abapfuye, nshima Imana kuba baranyitayeho, nkaba narakize, nkagaruka mu kazi.”   

Bamwe mu barwaye Covid 19 bakayikira, abafite ababo bayirwaye ndetse n'abaturage muri rusange bashima umusanzu utangwa n'abagore bakora ahavurirwa Covid 19 mu Rwanda bafatanije n’abagabo.

Umuyobozi w'ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge byakira abarembye kubera Covid19, Dr. Deborah Abimana na we ashimangira uruhare rukomeye rw'abagore bafatanyije n'abagabo mu kwita ku barwayi ba Covid 19.

Ati “Abagore bakagiramo uruhare runinini bitewe nuko ari bo benshi hano, nk’abaganga, twita ku barwayi, ni wo muhamagaro wacu, tubitaho umunsi ku munsi, tukamenya ibyo bakeneye, ikindi tugafatanya n’imiryango yabo kuko hano nta murwaza uhaba n’ako kazi k’uburwaza na ko turagakora.”

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr.Sabin Nsanzimana, avuga ko ari iby'agaciro kubona abagore bari ku isonga mu guhangana n'ikibazo cya Covid 19.

Ati “Muri iki gihe cya Covid 19,abakobwa, abagore baritabiriye cyane ndetse ugasanga baranakora ibivunanye, birenze, ukabona ko ari ibikorwa by’ubutwari, binagaragaza n’ubundi, ubutwari baba bafite mu buzima burimo gutanga ubuzima no kurera, umwaka urenga urashize duhanganye na covid, icyatumye abantu babishobora ni ugushyira hamwe hagati y’abagore n’abagabo. Nk’urugero, Ukuriye ibikorwa byo gupima covid hano mu Mujyi wa Kigali ni umugore, hejuru y’inshingano zo kuba umubyeyi, akora ibikorwa bikomeye, mu bapima muri labo  za covid na ho dufitemo abagore n’abakobwa benshi, n’aho bavurira covid, twishimira umusanzu batanga kandi uragaragara.”

Dr.Vedaste Ndahindwa umwe mu bari mu itsinda ryo kurwanya Covid 19 mu Rda, akaba n'umukozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima mu Rwanda, avuga ko kutirara mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari byo bizafasha mu guhashya iki cyorezo.

Ati “Ntibisaba ko abadakurikiza amabwiriza baba benshi, n’iyo babaye 1 cyangwa 2 bituma iki cyorezo gikomeza gukwirakwira. Nubwo dufite ibitaro n’ibigo nderabuzima, ntibihagije ngo abatuye u Rwanda babijyemo, hari ibihugu byateye imbere twari tuzi ko bifite inzego z’ubuvuzi zihagije, ariko ni bo ba mbere bagize ibyago, babona abantu benshi bararengerwa. Turamutse tutirinze, ingaruka zaba kuri twese.”

OMS ivuga ko ku isi muri rusange, abagore bagize 70% by’abakora mu rwego rw’ ubuzima. Uyu muryango uvuga ko muri iyi minsi abo bagore ari bamwe mu bagira uruhare mu kwita ku barwayi ba Covid19 no kurengera ubuzima bwabo.


Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira