AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umusaruro mbumbe w'ubukungu bw'u Rwanda wazamutseho 5.4%

Yanditswe Sep, 20 2016 17:09 PM | 2,508 Views



Imibare y’ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare yashyizwe ahabona kuri uyu wa kabiri, yerekanye ko umusaruro mbumbe w'ubukungu bw'u Rwanda wazamutse ku gipimo cya 5,4% mu gihembwe cya kabiri cy'uyu mwaka wa 2016, ugereranije n'igihembwe cya kabiri mu mwaka ushize wa 2015.

Gusa ariko n’ubwo habayeho iri zamuka, umusaruro  mu cyiciro cy'inganda wo waragabanutse.

Yusuf Murangwa, umuyobozi mukuru w'iki kigo yavuze ko iri gabanuka ry'umusaruro mu cyiciro cy'inganda ryatewe ahanini n'igabanuka ry'umusaruro mu rwego rw'ubwubatsi avuga ko bituruka ahanini ku gusozwa kw'imishinga imwe n'imwe y'ubwubatsi yari yaratumye habaho kwiyongera k'urwo rwego Ku gipimo cya 15% mu gihembwe cya kabiri mu mwaka ushize wa 2015.

Muri raporo y’ikigo cy’ibarurishamibare hagaragaramo imibare itanga ikizere ko gahunda yo kubyaza umusaruro ibikomoka mu gihugu byongererwa umusaruro igenda itanga umusaruro mwiza kuko imibare yerekana ko inganda zikora imyenda n'inkweto z'impu byazamutse ku gipimo cya 17% mu gihe kandi inama zimaze iminsi zitegurwa mu gihugu nazo umusaruro uzikomokaho wiyongereye Ku gipimo cya 13%.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage