AGEZWEHO

  • Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira – Soma inkuru...
  • Abarinzi b'Igihango basabye urubyiruko gukunda Igihugu no kwirinda amacakubiri – Soma inkuru...

Umusaruro muke, ihurizo kuri Afurika yihariye 60% by’ubutaka bwo guhingaho

Yanditswe Aug, 06 2019 09:44 AM | 4,691 Views



Ikibazo cy'umusaruro muke mu by'ubuhinzi ni cyo gikomeye abahanga bemeza  ko kiri inyuma y'inzara ku basaga miliyoni 800 hirya no hino ku isi ndetse abandi basaga miriyari 2 bakaba batabona ibiryo bakeneye kugira ngo babeho.

Ibi byatangarijwe mu nama ku kwihaza mu biribwa ku mugabane wa Afurika yatangiye kuri uyu wa Mbere i Kigali.

Ibi biravugwa mu gihe umugabane w’Afurika ari wo ubarizwaho 60%  by'ubutaka bwose buhingwa ku isi. Gusa, abahanga mu y’ubuhinzi bakemeza ko ubu butaka butarimo kubyazwa umusaruro nkuko bikwiye.

Uyu mugabane ukaba ari na wo uza ku isonga mu kugira ikibazo cy'umusaruro muke mu by'ubuhinzi bityo umubare munini w’abaturage bakaba badafite ibiribwa bihagije. 

Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuhinzi n'ibiribwa ku isi (FAO) muri Afurika, Abebe Haile-Gabriel, yemeza uyu mugabane wugarijwe n'ihindagurika ry'ikirere ariko amakimbirane akaba ataworoheye.

Ati “Nkuko mu bizi Mozambique, Malawi, Zimbabwe bagezweho n'ingaruka z'imyuzure hari n'amapfa mu ihembe rya Afurika muri Sahel no mu majyepfo ya Afurika ni ikibazo kandi ubuhinzi bugomba kongera umusaruro no muri ibi bibazo byose kandi amakimbirane na yo yakomeje kubuza abantu uburyo abantu bahinga ibiribwa mu miryango babujijwe umutekano ku buryo aho kongera umusaruro w'ibiribwa ku ngo zabo n’abandi barimo ahubwo gutungwa n'inkunga y'ibiribwa.”

Umuyobozi w'Ikigega gitera inkunga ubuhinzi ku isi, International Fund for Agricultural Development, Gilbert Houngbo avuga ko ubuhinzi bukeneye ishoramari rihagije cyane cyane mu gusarura no guhunika aho umusaruro mwinshi wangirikira.

Yagize ati “Hakenewe kongera ishoramari muri gahunda yo kuhira imyaka yaba kurwego runini cyangwa kurwego ruciriritse , tugomba kongera ishoramari munzego zinyuranye zo kongera umusaruro no kongerera agaciro imyaka bityo tugabanye umusaruro wangirika igihe cyo gusarura no guhunika ndetse nikindi nibukiyeho ku Rwanda ni uburyo bwo guhugura urubyiruko kwinjira mu buhinzi atari mu kongera umusaruro gusa ahubwo nk'uburyo bwo kwinjiza amafaranga babeho mu buzima bwiza.”

Abayirimo ntibavuga rumwe ku bihingwa bikomoka ku mbuto zitunganyirizwa mu nganda bigaragara cyane mu bihugu byateye imbere, kuko hari abasanga kugeza ubu abahinzi batarakoresha neza igipimo cy'imbuto, ifumbire, kuhira n'anadi mabwiriza ajyanye no kongera umusaruro kuburyo ubongereyeho ubu buryo byaba ari ukuvangira mu gihe ni byo bakora batarabinoza neza nk’uko Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y'ubuhinzi mu gihugu cya Burkinafaso Dr. Lamourdia Thiombiano abisobanura.

Ati “Turamutse dufite aba bose bakoresha ubu buryo basabwa gukoresha bakabaye bagira umusaruro uhagije ku buryo igihe nsanga kitaragera cyo kwinjira muri ubu buryo bwo guhindura umwimerere w'ibihingwa hifashishijwe laboratwari; kuko ubu buryo bwakenera ibintu byinshi abahinzi bacu batashobora nyamara bagifite n'imbogamizi mu gukurikiza n’ibihari byoroshye. Ubongereye ubu buryo rero waba urushijeho kubananiza ntituvuga ko atari igisubizo ariko ntabwo birageraho bishyirwa mu bikorwa.”


Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi w’u Rwanda, Dr.Geraldine Mukeshimana yemeza ko hari imirenge 6 gusa ifite ikibazo cy'ibiribwa ku buryo irimo kwitabwaho.

Ati “Turi mu bihugu bigira ihindagurika ry'ibihe ariko urebye nta bibazo bikomeye dufite ubu ngubu tuvugana urebye igihugu cyose gihagaze neza cyeretse imirenge 3 yo muri Kayonza n’indi 3 yo muri Bugesera ariko na ho nta kibazo gikomeye gihari kuko nkuko mubizi Leta ihorana ibigega byo gufasha abaturage bacu igihe bahuye n'ibibazo nk'ibyo. Twagize rero ibihe byiza ariko n'imihindagurikire y'ibihe mu turere tumwe na tumwe ariko ubundi muri rusange nta kibazo dufite usibye aho mu mirenge 3 ya Bugesera n'itatu 3 ya Kayonza.”

Bahamagariye ibihugu na za Leta kongera amafaranga bagenera ubuhinzi kuko ari bwo buryo bwokuzahura ubuhinzi. Ingengo y'imari ya 2019/2020 u bwagenewe  miriyari 154 zisaga  kuri miriyari  270 minisiteri y'ubuhinzi yifuzaga.

Afurika ifite 60% by'ubutaka bwose bwo guhingaho isi ifite butabyazwa umusaruro mu gihe uyu mugabane unafite ibihugu 31 ku bihugu 50 byugarijwe n'inzara ku isi.

Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid