Yanditswe Jun, 19 2017 19:27 PM | 5,747 Views
Inzobere mu bugeni Bushayija Pascal washushanyije impano intore z’abahanzi, abakora muri siporo n’abanyamakuru bahaye perezida wa repubulika Paul Kagame, arashishikariza urubyiruko gukora ibihangano by’umwimerere kuko aribyo bihesha agaciro nyirabyo. Bushayija Pascal avuga ko amaze gukora ubwoko bw' ibihangano busaga ibihumbi 2,500 mu gihe cy’imyaka 40 amaze muri uyu mwuga.
Bushayija avuga ko nyuma yo gukunda ibijyanye n’ubugeni, yiyemeje kujya kubyiga mw’ishuli ryigisha ubugeni ryo ku Nyundo. Nyuma yo kubyiga, akanabyigisha mw'ishuli. Avuga kandi ko ahanini akoresha ibikoresho biboneka mu Rwanda, akaba usanga uko ibihe bisimburana abanyarwanda barushaho gukunda ibihangano bikorerwa iwabo.
Abikesheje umwuga akora, Bushayija avuga ko yageze kuri byinshi birimo kwiyubakira inzu no kwita ku muryango we. Muri rusange ngo amaze gukora ubwoko bw' ibihangano busaga ibihumbi 2500.
Ku isoko ibiciro by' ibihano ngo usanga bihagaze
hagati y' ibihumbi 60 na miliyoni 2 z' amafaranga y' u Rwanda. Imwe mu mbogamizi
Bushayija avuga ko igaragara mu mwuga akora nuko bimwe mu bikoresho akoresha
nk' irangi ryabugenewe, usanga rituruka hanze y' igihugu.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru