Yanditswe Aug, 04 2022 19:57 PM | 85,479 Views
Ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe irangamuntu bwatangaje ko umushinga wo guhuriza hamwe ibyangombwa by'ingenzi ku indangamuntu wahagaritswe, kuko hari ibyo amategeko atemera ko bihuzwa.
Kivuga ko ibikoresho byari byaraguzwe kubera
uyu mushinga bizakomeza kwifashishwa mu kazi ka buri munsi k'iki kigo, cyane ko
gikataje mu ikoranabuhanga.
Mu mwaka wa 2006 ni bwo guverinoma yemeje
ishyirwaho ry'indangamuntu ikomatanyijeho ibyangombwa by'ingenzi umuntu akenera
birimo nk'uruhushya rwo gutwara imodoka, impamyabumenyi aho mu gihe iyo
ndangamuntu yaba yashyizweho bitari kuba bigikenewe ko uyifite agira ikindi cyangombwa yitwaza.
Hari abaturage bagaragaza ko gukomatanyiriza hamwe ibyangombwa nkenerwa ku ikarita ndangamuntu, ari inyungu ikomeye cyane mu gihe umuntu agiye gusaba service zisaba ibyangombwa byinshi.
Raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta y'umwaka warangiye tariki 30 kamena 2021, igaragaza ko mu mwaka wa 2015 haguzwe imashini ya miliyari 2.5 z'amafaranga y'u Rwanda yo gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga w'indangamuntu ikomatanije, kugeza ubu hakaba nta kirakorwa.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe ikorwa ry'indangamuntu n'itangwa ryazo muri NIDA, Manago Dieudonné avuga ko bitewe n'uko hari ibyo amategeko atemera ngo uyu mushinga warahagaritswe.
Nanone ariko ikigo gishinzwe indangamuntu gisobanura ko harimo gutekerezwa ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rigezweho, aho hazajya hafatwa ibikumwe byose by'umuntu kugira ngo amakuru akomeze kubikwa kandi yizewe kandi ngo bimwe mu bikoresho byaguzwe mu mushinga wahagaritswe bizifashishwa mu mushinga mushya w'ikoranabuhanga utegerejwe.
Kugeza ubu habarurwa abantu basaga gato miliyoni 8 bafite irangamuntu bavuye kuri miliyoni 5 n'ibihumbi 200 bazihawe mu mwaka wa 2008 ubwo irangamuntu zikozwe mu mpapuro zakurwagaho.
Usibye gukora indangamuntu z'abenegihugu, ikigo gishinzwe irangamuntu kinatunganya impushya zo gutwara imodoka, ikarita z'impunzi, iz'abanyamahanga baba mu Rwanda n'ibyangombwa by'abanyarwanda baba mu mahanga.
BNR yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho inguzanyo banki z’ubucuruzi
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Abatega bava cyangwa bajya mu Mujyi wa Kigali barataka kubura imodoka
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Hamuritswe igitabo cy'irangamimerere cyandikwamo umwana wavutse ku babyeyi batasezaranye mu mat ...
Aug 10, 2022
Soma inkuru
SENA yabajije impamvu abakandida bigenda batemerewe kwiyamamaza mu matora ya EALA
Aug 10, 2022
Soma inkuru
RURA yatangaje ko hagiye kongerwa imodoka zitwara abagenzi muri Kigali
Aug 09, 2022
Soma inkuru
Abanya-Kenya baba mu Rwanda basabye ko uzatorwa yazahanira iterambere ry’umuryango wa EAC
Aug 09, 2022
Soma inkuru