AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT yongeye gusaba ibihugu bicumbikiye abakekwaho Jenoside kubafata

Yanditswe Apr, 27 2021 17:57 PM | 30,207 Views



Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Serge Brammertz; arasaba ibihugu bigicumbikiye abakurikiranweho uruhare muri Jenoside kubafata bakababuranisha cyangwa bakabohereza mu Rwanda kuko rufite ubushobozi bwo kubaburanisha.

Ni muri gahunda isanzwe iba buri mezi 3 aho uru rwego ndetse n'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda zihana amakuru bikorwa binyuranye bijyanye no gukurikirana abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho harebwa intambwe imaze guterwa ngo abatarafatwa bagezwe bagezwe imbere y'ubutabera. 

Umushinjacyaha Mukuruwa IRMCT Serge Brammertz avuga ko intambwe zikomeje guterwa ngo abakoze Jenoside bakidegembya bafatwe, bityo akaba asaba ibihugu by'amahanga bikibacumbikiye kubafata bagashyikirizwa ubutabera haba mu Rwanda cyangwa bakabiburanishiriza. Aha aratanga ingero za bamwe mu bagize uruhare rukomeye mu gucura no gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside.

Ati "Ni ukuri twibaza impamvu ibihugu by’iburayi, Afrika cg ahandi badashyira mu  bikorwa imyanzuro y’akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi : tubisubiramo kenshi ko ibihugu bifata icyemezo bya politiki bikaburanisha abakurikirwanwa cg bakabohereza i kigali. Nubwo ntamenya aho buri wese mu bakurikiranwa ari, dusigaranye abantu 6 bakomeye tutarafata : bamwe tubafiteho amakuru, ariko nanone ibihugu bimwe bigenda biguru ntege mu kubafata, nta n’ubushake ibyo bihugu bigaragaza kandi ni inshingano zabo nkuko Loni ibisaba, gusa tuzakomeza kubakurikirana aho bari hose."

Uyu mushinjacyaha aje mu Rwanda muri uyu mwaka nyuma y'uko no mu kwezi kwa munani n'ukwa cyenda k'umwaka ushize na bwo yakoze uruzinduko rukurikira ifatwa rya Kabuga Felicien  wafashwe mu kwezi kwa 5 umwaka ushize akaba atagerejwe kugezwa imbere y'ubutabera. 

Umushinjacyaha mukuru w'u Rwanda Havugiyaremye Aimable, avuga ko itsinda ry'uru rwego rimaze iminsi mu Rwanda ryabonye andi makuru ashinja Kabuga akaba azafasha kumushinja bityo ngo urubanza rwe rushobora gutangira mu gihe icyo ari cyo cyose. 

Ku rundi ruhande ariko, haracyari imbogamizi za  bamwe mu bagishakishwa n'uru rwego barimo bahawe ubwenegihugu n'ibihugu bibacumbikiye, bamwe bahindura imyirondoro n'amasura  bikagora umushinjacyaha kubatahura. Cyokora ngo ibihugu byinshi bya Afrika bifite ihuriro rifitanye amasezerano yo gufata no kohererezanya abanyabyaha.


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw