Yanditswe Feb, 26 2023 16:24 PM | 66,086 Views
Abaturage baragaragaza ko Inama y'Igihugu y'Umushyikirano bayitezeho inyungu nyinshi zirimo no kubonera umuti ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo muri iki gihe.
Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere i Kigali aribwo hatangira imirimo y'iyi nama y'Umushyikirano igiye guterana ku nshuro ya 18.
Ikibazo cy'ubwishingizi ku batwara moto, igisa no kudindira kw'ibyiciro by'ubudehe, ndetse n' ibiciro ku masoko ni ingingo zitabura kugarukwaho na benshi bifuza ko zagarukwaho muri iyi nama.
Ni inama ariko kandi bamwe mu banyamakuru bagaragaza ko iziye igihe dore ko hari hashize imyaka 3 itaba kubera icyorezo cya COVID19.
Umunyarwanda uba mu Bubiligi amaze imyaka 10 yitabira umushyikirano, mu nama nk'iyi niho yasabiye umuhanda wa Huye Kibeho none agarutse warubatswe. Avuga ko iyi nama ari ingirakamaro cyane kubera imyanzuro myiza iyifatirwamo ndetse igashyirwa mu bikorwa.
Bamwe mu bayobozi mu nzego zikorana n' umuturage umunsi ku munsi bagaragaza ko nta wakwirengagiza agaciro k'iyi nama kuko ari umuyoboro wo kwihutisha iterambere ry'umuturage.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yaherukaga yabaye mu mwaka wa 2019 mbere y’ icyorezo cya COVID19, iyi nama ni kimwe mu bisubizo by'umwimerere byahanzwe n'Abanyarwanda, ni inama kandi igamije guteza imbere imiyoborere abaturage bagizemo uruhare, kandi idaheza.
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru