Yanditswe Feb, 26 2023 16:24 PM | 66,304 Views
Abaturage baragaragaza ko Inama y'Igihugu y'Umushyikirano bayitezeho inyungu nyinshi zirimo no kubonera umuti ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo muri iki gihe.
Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere i Kigali aribwo hatangira imirimo y'iyi nama y'Umushyikirano igiye guterana ku nshuro ya 18.
Ikibazo cy'ubwishingizi ku batwara moto, igisa no kudindira kw'ibyiciro by'ubudehe, ndetse n' ibiciro ku masoko ni ingingo zitabura kugarukwaho na benshi bifuza ko zagarukwaho muri iyi nama.
Ni inama ariko kandi bamwe mu banyamakuru bagaragaza ko iziye igihe dore ko hari hashize imyaka 3 itaba kubera icyorezo cya COVID19.
Umunyarwanda uba mu Bubiligi amaze imyaka 10 yitabira umushyikirano, mu nama nk'iyi niho yasabiye umuhanda wa Huye Kibeho none agarutse warubatswe. Avuga ko iyi nama ari ingirakamaro cyane kubera imyanzuro myiza iyifatirwamo ndetse igashyirwa mu bikorwa.
Bamwe mu bayobozi mu nzego zikorana n' umuturage umunsi ku munsi bagaragaza ko nta wakwirengagiza agaciro k'iyi nama kuko ari umuyoboro wo kwihutisha iterambere ry'umuturage.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yaherukaga yabaye mu mwaka wa 2019 mbere y’ icyorezo cya COVID19, iyi nama ni kimwe mu bisubizo by'umwimerere byahanzwe n'Abanyarwanda, ni inama kandi igamije guteza imbere imiyoborere abaturage bagizemo uruhare, kandi idaheza.
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru