Umusirikare wa DRC yarasiwe ku mupaka w'u Rwanda

AGEZWEHO

  • Guverinoma yashimiye abatuye i Nyaruguru uruhare rwabo mu umutekano – Soma inkuru...
  • Intambara ya M23 na Congo ntigomba kubazwa u Rwanda- Perezida Kagame – Soma inkuru...

Umusirikare wa DRC yarasiwe ku mupaka w'u Rwanda

Yanditswe Jun, 17 2022 12:47 PM | 170,313 Views



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022 mu Karere ka Rubavu, umusirikare wa DRC yarasiwe ku kubata bw'u Rwanda arapfa.

Uyu musirikare utamenyekanye imyirondoro ye wari witwaje imbunda yo mu bwoko bwa AK 47 yinjiye ku mupaka w'u Rwanda wa Petite Barrière uherereye mu Karere ka Rubavu, arasa ku bashinzwe umutekano ku mu paka ku ruhande rw'u Rwanda ndetse n'abaturage bambukaga, maze akomeretsa abapolisi babiri b'u Rwanda.

Itangazo ry'Ingabo z'u Rwanda ryasohotse kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko mu kwitabara no kurinda abaturage bambukaga ndetse n'abakorera ku mupaka, umupolisi w'u Rwanda wari uri ku burinzi yahise amurasa arapfa.

RDF ivuga ko uyu musirikare wa DRC yari yinjiye ku butaka bw'u Rwanda ho metero 25.

Ivuga ko yahise ihamagara Urwego ruhuriweho n’ibihugu byo muri ICGLR, rushinzwe kugenzura imipaka (EJVM) ngo rukore iperereza.

U Rwanda kandi rwamenyesheje uruhande rwa DRC ndetse n'abayobozi bo ku mupaka w'impande zombi banasura aho byabereye.

Ingabo z'u Rwanda ziravuga ko kugeza ubu ku mupaka umutekano ari wose.


Inzego z’umutekano hagati y’u Rwanda na DRC ubwo zageraga ku mupaka zitegereje JMV kugira ngo zitware umurambo w’umusirikare wa Congo warasiwe ku butaka bw’u Rwanda.


Itangazo ry'Ingabo z' u Rwanda ku iraswa ry'umusirikare wa DRC 



Jean Paul Niyonshuti



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame n'abandi banyacyubahiro bashyize ibuye ry'ifatizo ahaz

AMAFOTO - Perezida Kagame ari i Nairobi mu nama yiga ku mutekano wa DRC

AMAFOTO - Urubyiruko rusaga 1000 ruteraniye i Kigali mu ihuriro rya CHOGM2022

Umutekano w'Abanyarwanda n'ubusugire bw'Igihugu birarinzwe - RDF

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa KCB Group

U Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse mu Bwongereza