AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Umuti wa FAVIPIRAVIR watumye abarwayi bakira COVID19 biyongera cyane

Yanditswe Feb, 22 2021 10:06 AM | 54,472 Views



Mu gihe imibare y’abakira icyorezo cya COVID19 ikomeje kwiyongera mu Rwanda, abaganga b’inzobere bakurikirana ubuzima bw’abanduye iki cyorezo mu Rwanda barishimira umusaruro umaze gutangwa n’umuti wa FAVIPIRAVIR nyuma y’ukwezi utangiye gukoreshwa mu kwita kuri abo barwayi.

Tariki 20 Mutarama 2021, Tariki 20 Gashyantare 2021, ukwezi kuruzuye u Rwanda rutangiye gukoresha umuti wa Favipiravir mu buvuzi bw’icyorezo cya COVID19.

Ubaze umubare w’abakize iki cyorezo umunsi ku wundi, usanga muri uku kwezi hamaze gukira abagera ku 9 017, kuko bavuye ku 7 580 bagera ku 16 597, binatuma igipimo cy’abakira bava kuri 65.6% bagera kuri 92.2%.

Dr. Menelas Nkeshimana uri mu itsinda ry’abaganga bakurikirana abarwayi ba COVID19, avuga ko umuti wa Favipiravir ufite uruhare runini mu kwiyongera kw’imibare y’abakira dore ko wanagabanyije igihe koronavirusi yamaraga mu mubiri ku barwayi barenga 50%.

Ibi kandi binashimangirwa na bamwe mu barwayi bakoresheje uyu muti, bakemeza ko nyuma yo kuwukoresha ibimenyetso bya COVID19 bari bafite byakize vuba bigatuma banasezererwa mu bitaro. Aba ni bamwe muri bo twaganiriye ku murongo wa telefone:

Kuba imibare y’abarwayi ba COVID19 ikomeje kugabanuka biri mu byashingiweho na guverinoma kuri uyu wa Gatanu ubwo yafatanga ingamba nshya zo kwirinda iki cyorezo bigaragara ko zorohejwe ugereranyije n’izari zisanzwe.

Kugeza ubu igabanuka ry’abarwayi ba COVID19 mu Rwanda rirajyana n’igabanuka ry’abahitanwa na yo, icyakora inzobere z’abaganga zikaba zisaba buri wese kutirara, abanduye bakivuza hakiri kare, ndetse bagasaba abaturage kwirinda kwitiranya iki cyorezo n’izindi ndwara nka malaria ahubwo bakipimisha bacyumva ibimenyetso byayo.

Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize